Umujyi wa Bunia, umurwa mukuru w’Intara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wongeye kwisanga mu gahinda n’ubwoba nyuma y’urupfu rubabaje rw’umunyamakuru Thierry Banga Lole, wakoreraga ishami rya Radio na Televiziyo by’Igihugu (RTNC) muri uwo mujyi.
Uyu munyamakuru yishwe arashwe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana, bamusanze iwe mu rugo mu ijoro, mu gikorwa cyongeye kwerekana uko umwuga w’itangazamakuru ukomeje gukorerwa mu bihe by’akaga gakomeye muri RDC.
Nk’uko amakuru atandukanye aturuka muri Bunia yemezwa n’urubuga ACTUALITE.CD, abo bantu bitwaje imbunda binjiye mu rugo rwa Thierry Banga Lole ahagana saa saba z’ijoro. Bamurashe amasasu menshi, by’umwihariko mu mutwe, bituma akomereka bikabije atakaza amaraso menshi.
Abaturanyi n’abagize umuryango we bagerageje gutabara, bamujyana byihuse ku ivuriro rya Salama, ariko ubuzima bwe bwari bwamaze kujya ahabi cyane. Urupfu rwe rwemejwe nyuma n’abakozi bakorana na we muri RTNC Bunia ndetse n’abo mu muryango we.
Iyicwa rya Thierry Banga Lole ryashenguye cyane umuryango w’itangazamakuru muri Ituri no muri RDC muri rusange.
Uretse kuba yari umunyamakuru wa RTNC, yari kandi umwe mu bashinze televiziyo yo kuri YouTube yitwa La Voix de l’Ituri, ikinyamakuru cyigenga cyibandaga ku gutangaza amakuru ajyanye n’umutekano, politiki, n’ubuzima bw’abaturage bo muri Ituri, intara imaze imyaka myinshi mu bibazo by’intambara n’ubwicanyi.
Bamwe mu banyamakuru bagenzi be bavuga ko Banga Lole yari azwiho gukunda ukuri no gutinyuka kuvuga ku bibazo bikomeye byugarije abaturage, birimo ihohoterwa rikorerwa abasivile, ubwicanyi bwitwaje intwaro n’imikorere idahwitse y’inzego zimwe z’umutekano.
Nubwo nta rwego na rumwe ruragaragaza impamvu nyayo y’urupfu rwe, benshi ntibahisha ko bishoboka ko umwuga we w’itangazamakuru waba wagize uruhare mu iyicwa rye.
Iri yicwa rije ryiyongera ku rutonde rurerure rw’ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa abanyamakuru muri RDC. Nk’uko bigaragara muri raporo ya 2025 y’umuryango Journalistes en Danger (JED) yasohotse ku itariki ya 22 Ugushyingo 2025, gukora itangazamakuru muri RDC bikomeje kuba akazi karimo ibyago bikomeye, cyane cyane mu ntara zifite umutekano muke nka Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Iyo raporo igaragaza ko nubwo ihohoterwa ry’abanyamakuru muri rusange ryagabanutse mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi ugereranyije n’igihe cya Joseph Kabila, hari ibyaha bikomeye byiyongereye cyane.
By’umwihariko, ubwicanyi n’iyicwa ry’abantu byafashe intera iteye impungenge. Hagati ya 2019 n’Ugushyingo 2025, abanyamakuru 12 barishwe abandi 4 barazimira, mu gihe hagati ya 2001 na 2018, abanyamakuru 15 bari barishwe naho 2 baburirwa irengero.
Raporo ya JED inagaragaza ko n’umubare w’abanyamakuru bafunzwe wazamutse, uva kuri 24 ugera kuri 28 muri icyo gihe, ibintu byerekana ko nubwo hari intambwe zatewe mu bijyanye n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, hakiri inzitizi zikomeye mu kurinda abanyamakuru no kubaha uburenganzira bwabo.
Mu Mujyi wa Bunia, abaturage n’abanyamakuru bavuga ko urupfu rwa Thierry Banga Lole rwongeye gukurura ubwoba, benshi batangira kwibaza niba koko umutekano w’abakora itangazamakuru ufatwa nk’ingenzi n’inzego zibishinzwe.
Bamwe basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi ryigenga, abakoze ubwo bwicanyi bakamenyekana bagashyikirizwa ubutabera, aho gusiga dosiye zipfukiranwa nk’uko byagiye bigaragara kenshi mu bihe byashize.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’itangazamakuru irasaba Leta ya RDC gushyira ingufu mu kurinda abanyamakuru, by’umwihariko abakorera mu duce turimo intambara n’imvururu, no gushyiraho uburyo bufatika bwo gukumira ihohoterwa ribakorerwa.
Irasaba kandi ko urupfu rwa Thierry Banga Lole rutaba urundi rugero rw’akarengane gasigara mu magambo gusa, ahubwo rukaba intandaro y’impinduka zifatika.
Mu gihe itangazamakuru rikomeje kuba ijwi ry’abatishoboye n’abari mu ku gihugu muri rusange. Ni ikimenyetso gikomeye cy’uko urugamba rwo kurengera ubwisanzure bw’itangazamakuru muri RDC rutararangira, kandi ko hakenewe ubushake bwa politiki n’ingamba zifatika kugira ngo ukuri kutazimira.



