38.4 C
Africa
Dinsdag, Februarie 3, 2026
HomeAmakuruRDC: Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yatangije iperereza ku bwicanyi bwabereye muri Kasaï...

RDC: Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yatangije iperereza ku bwicanyi bwabereye muri Kasaï no ku rupfu rw’impuguke ebyiri za Loni

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

 

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CNDH-RDC) yatangaje ko yatangije ku mugaragaro ubutumwa bwo gushyiraho itsinda rishinzwe kugenzura no gukusanya amakuru ku ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ryabereye mu ntara ya Kasaï Central, ndetse no ku bwiyicanyi bw’impuguke ebyiri za Loni, Zaida Catalán na Michael Sharp, bwabaye mu bihe by’umutekano muke byatewe n’inyeshyamba za Kamwena Nsapu.

Mu itangazo ryo ku wa 2 Gashyantare 2026, CNDH-RDC yavuze ko iri perereza rishingiye ku itangazo ryayo ryo ku wa 6 Mutarama 2026, rijyanye n’urubanza ruri mu bujurire ku rupfu rw’izo mpuguke za Loni. Iri tangira ry’iperereza kandi rifatwa nk’intambwe ifatika yo gutangira ibikorwa by’itsinda ryabigenewe.

Iyo komisiyo igaragaza ko inshingano z’iri tsinda ari gucukumbura ihohoterwa ryose ry’uburenganzira bwa muntu n’ibyaha byibasiye abasivili byabereye muri Kasaï Central hagati ya 2016 na 2017, ndetse no gusuzuma mu buryo bwimbitse uko Zaida Catalán na Michael Sharp bishwe. Iri perereza rizibanda kandi ku kumenya ababigizemo uruhare bose, by’umwihariko abateguye n’abategetse ibyo byaha, hagamijwe ko bagezwa imbere y’ubutabera.

CNDH-RDC ivuga ko iryo tsinda rizatanga ibyifuzo n’inama zishingiye ku byo rizaba ryabonye, zigamije gushimangira accountability no gukumira ko ihohoterwa nk’iryo ryongera kubaho. Rizakusanya kandi rigenzure amakuru n’ibimenyetso bifatika, harimo n’akazi kazakorerwa ku butaka (field work), rikorana n’inzego za Leta, Umuryango w’Abibumbye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Suède, ndetse n’izindi nzego zifite inshingano zo kugenzura ibibera muri RDC.

Iyo komisiyo yemeza ko amakuru azakusanywa azifashishwa mu gutegura raporo rusange zizashyirwa ahagaragara, kandi ashobora no guhabwa inzego z’ubutabera zibifitiye ububasha, mu gihe ababitanze babihereye uruhushya, kugira ngo afashe mu iperereza ry’inshinjabyaha n’izindi manza.

CNDH-RDC yasabye abantu ku giti cyabo, amatsinda n’imiryango itandukanye gutanga amakuru n’inyandiko zose zifite aho zihuriye n’ibirego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu byakozwe mu bihe by’inyeshyamba za Kamwena Nsapu. Yashimangiye ko umutekano w’abatanga amakuru, kurinda inkomoko y’amakuru, ibanga n’ihame ryo ‘kutagira uwo ugirira nabi’ bizahabwa agaciro gakomeye muri iri perereza.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here