21.6 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeRDC: Ku busabe bwa Perezida Tshisekedi, AFC/M23 yatumiwe i Luanda mu biganiro...

RDC: Ku busabe bwa Perezida Tshisekedi, AFC/M23 yatumiwe i Luanda mu biganiro birenze ikibazo cy’umutekano gusa.

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Perezida wa Angola, João Lourenço, yatumiye i Luanda abahagarariye umutwe wa AFC/M23, mu rwego rwo kugerageza gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano muke byugarije Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibi byakozwe nyuma y’ubusabe bwa Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, wagiriye ingendo ebyiri muri Angola muri iki cyumweru.

Amakuru yizewe avuga ko Tshisekedi yifashishije ubuhuza bwa Lourenço, amusaba gutangiza ibiganiro byagutse byahuza impande zitandukanye zifite aho zihuriye n’ibibazo bya RDC, by’umwihariko intambara imaze imyaka ine ihanganishije Leta ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23.

Nk’uko byemezwa n’abantu bakurikirana hafi iyi dosiye, Tshisekedi ashaka ibiganiro byaba birenze ikibazo cy’umutekano gusa, bikaganirwamo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, mu rwego rwo gushakira igihugu cye umuti w’ibibazo bya politiki n’imibereho byakomeje gufata indi ntera.

Umunyamakuru Steve Wembi yatangaje ko bamwe mu banyapolitiki bakomeye batandukanye batangiye kwakirwa i Luanda, bikaba byerekana ko Angola yiyemeje kugira uruhare rugaragara mu guhuza Abanye-Congo mu biganiro by’amahoro.

Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana niba AFC/M23 izemera kwitabira ubwo butumire. Umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe aherutse gutangaza ko nta gahunda bafite yo kwitabira ibiganiro bishya byatangijwe i Luanda, kubera ko basanzwe bagirana ibiganiro na Leta ya Kinshasa i Doha muri Qatar kuva muri Werurwe 2025.

Uyu muyobozi yagize ati:“Dufitanye ibiganiro na Kinshasa bibera i Doha hari abahamya benshi, barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umushinga Tshisekedi yifuza gushyiraho muri Angola ntabwo utureba. Niba yifuza uruhare rwacu, azabitangaze ku mugaragaro n’iherezo rya Doha.”

Ibi byavuzwe na AFC/M23 byongera gushimangira ko hari amakimbirane ku miyoborere y’inzira y’ibiganiro, aho Leta ya RDC igaragara nk’ishaka gufungura urundi rubuga rushya, mu gihe AFC/M23 yo isaba ko ibyatangijwe i Doha byubahirizwa mbere ya byose.

Abasesenguzi bavuga ko iyi ntambwe ya Tshisekedi ishobora gusobanurwa n’igitutu mpuzamahanga gikomeje kwiyongera ku butegetsi bwe, busabwa kugaragaza ubushake bwa politiki mu gukemura ikibazo cy’intambara imaze imyaka myinshi ishegesha Uburasirazuba bwa Congo, igateza ubuhunzi, igahitana ubuzima bwa benshi, kandi igasubiza inyuma iterambere ry’akarere.

Mu gihe Angola ikomeje kwiyerekana nk’umuhuza ukomeye mu karere, amaso yose ahanzwe ku cyemezo AFC/M23 izafata, ndetse no ku cyerekezo RDC izahitamo hagati yo gukomeza inzira ya Doha cyangwa gufungura indi nshya i Luanda.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here