27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikeRDC: Igisubizo cyazamuye urujijo mu baturage Leta yahaye Kiliziya Gatolika itumva ukuntu...

RDC: Igisubizo cyazamuye urujijo mu baturage Leta yahaye Kiliziya Gatolika itumva ukuntu Perezida Tshisekedi yagwatirije ibirombe byose imyaka 99

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatanze igisubizo gikakaye ku magambo aherutse gutangazwa na Kiliziya Gatolika, aho yagaragaje impungenge ku masezerano ajyanye n’umutungo kamere w’igihugu, ikavuga ko itumva ukuntu Perezida Félix Tshisekedi yaba yaragwatirije ibirombe byose by’igihugu mu gihe cy’imyaka 99.  

RDC binyuze mu muvugizi wayo, Patrick Muyaya, yatanze igisubizo gikakaye nyuma y’uko Arikiyepiskopi wa Lubumbashi, Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu, mu misa ibanziriza Noheli ku wa 24 Ukuboza 2025, avuze amagambo akomeye yatumye habaho impaka zikomeye mu gihugu no hanze yacyo.

Musenyeri Muteba yari yavuze ko hari amasezerano ashobora kuba yarashyize amabuye y’agaciro ya RDC mu maboko y’abanyamahanga mu gihe kirekire, ibintu yasobanuye nk’ubukoloni bushya bushingiye ku bukungu.  

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Itangazamakuru n’Itumanaho, Umuvugizi wa Leta, Minisitiri Patrick Muyaya, yahakanye adashidikanya ibyo yise ibirego bidafite ishingiro, ashimangira ko nta masezerano y’imyaka 99 ahari, ko nta kirombe na kimwe cyigeze kigwatirizwa cyangwa kigurishwe, ndetse ko nta na hamwe ubusugire n’ubwigenge bwa RDC byigeze bihabwa undi wese.  

Minisitiri Muyaya yavuze ko amagambo ya Musenyeri Muteba ashobora guteza urujijo mu baturage no ku rwego mpuzamahanga, asaba ko impaka zijya zishingira ku makuru yemewe n’ibimenyetso bifatika.  

Nubwo Leta yagaragaje ko nta masezerano y’imyaka 99 ahari, ntacyo yavuze ku gihe nyacyo ayo masezerano azamara.

Iyi ngingo ni yo ikomeje gutuma impaka zikomeza, cyane cyane ku baturage n’abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko ikibazo kitari ku kuvuga ko nta kugurisha igihugu kwabayeho gusa, ahubwo kiri ku kumenya igihe ayo masezerano azamara n’icyo igihugu kizayungukiramo.  

Abasesenguzi bamwe bavuga ko ayo masezerano ashobora kuba atararangira gusobanurwa ku rwego rwa tekiniki, mu gihe abandi bemeza ko igihe cyayo gishobora kuba kikiri mu biganiro cyangwa gitegereje kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.   

Imiryango ya sosiyete sivile n’abayobozi b’amadini bakomeje gusaba Leta ya RDC gushyira umucyo ku masezerano yose afitanye isano n’umutungo kamere w’igihugu.

Basaba ko abaturage bahabwa amakuru yuzuye, arimo intego z’amasezerano, inyungu igihugu kizayakuramo, uruhare rw’abafatanyabikorwa b’amahanga, ndetse n’igihe azamara. 

Ku bwabo, gukorera mu mucyo ni byo byonyine byagarura icyizere hagati ya Leta n’abaturage, cyane cyane mu gihugu kimaze igihe kirekire umutungo kamere wacyo ukoreshwa mu nyungu z’abandi.  

Nubwo Leta ihakana ko Perezida Tshisekedi yagwatirije ibirombe by’igihugu mu gihe cy’imyaka 99, Kiliziya Gatolika ikomeje gutsimbarara ku mpungenge zayo, ivuga ko ikibazo kitari amagambo gusa, ahubwo ari ihame ryo kurengera ejo hazaza h’Abanye-Congo.  

Abakurikirana politiki ya RDC ku rwego mpuzamahanga bemeza ko izi mpaka hagati ya Leta na Kiliziya zishobora gukomeza gufata indi ntera, cyane cyane mu gihe Leta itaratanga ibisobanuro birambuye ku masezerano ajyanye n’umutungo kamere.  

Kugeza ubu, ikibazo nyamukuru kigihari ni iki: niba nta masezerano y’imyaka 99 ahari, ni ryari kandi mu gihe kingana iki ayo masezerano azamara? Kuri benshi, iki ni cyo kibazo gikwiye gusubizwa mu mucyo. 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here