36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikeRDC mu marira n’icuraburindi: Ibisasu 150 biremereye cyane byarashwe n’Ingabo z’u Burundi...

RDC mu marira n’icuraburindi: Ibisasu 150 biremereye cyane byarashwe n’Ingabo z’u Burundi kuri AFC/M23 byahitanye benshi, binasenya ibikorwaremezo

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Santere ya Kamanyola, iherereye muri Teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kwinjira mu mateka mabi y’intambara ikomeje kuyogoza aka karere k’ibiyaga bigari.

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, iyi santere ituwe n’abaturage barenga ibihumbi 100 yarashweho ibisasu biremereye cyane bigera ku 150, bivugwa ko byaturutse ku butaka bw’igihugu cy’u Burundi.

Ubuyobozi bwa Kamanyola buvuga ko ibyo bisasu byatangiye kuraswa ku wa 2 Ukuboza 2025 bikomeza kugeza ku wa 4 Ukuboza, mu gihe imirwano ikomeye yahanganishije AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC, zirimo Ingabo z’u Burundi, Wazalendo n’umutwe wa FDLR, yari iri kubera mu bice bya Luvungi na Lubarika, ahari mu ntera igera kuri kilometero 15 uvuye Kamanyola.

Umuyobozi wa Kamanyola, Hassan Shabani, yatangaje ko ibisasu byarashwe mu buryo budasanzwe, bikagwira ahatuwe n’abasivili, bigasenya inzu, amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwaremezo by’ingenzi.

Yagize ati: “Muri Kamanyola harashwe ibisasu bigera ku 150. Ni santere ifite ubuso bwa kilometero kare zirindwi gusa, ituwe n’abaturage barenga ibihumbi 100. Amashuri yararashwe, inzu z’abasivili zararashwe, ibitaro byarashwe, abantu umunani barapfa.”

Ibyo bisasu byagize ingaruka zikomeye ku baturage, by’umwihariko ku miryango yari mu nzu idafite aho ihungira. Umwe mu baturage wapfushije umugore n’abana babiri yavuze ko igihe Ingabo z’u Burundi zarasaga, abaturage babwiwe kuguma mu ngo zabo kuko nta buryo bwo guhunga bwari buhari.

Ati: “Twagumye mu nzu, hanyuma igisasu kigwa ku nzu yacu. Umugore wanjye, abana babiri n’umuturanyi bari hano bahise bapfa.”

Ubuyobozi bwa Kamanyola buvuga ko butumva impamvu ibisasu byarashwe muri santere itari irimo imirwano, mu gihe urugamba nyarwo rwari ruri kubera mu duce two mu misozi.

Hassan Shabani yavuze ko ingabo z’u Burundi zari zashyize intwaro ziremereye mu duce twa Katoki na Vinyange ku butaka bw’u Burundi, zikazikoresha zirasira Kamanyola, mbere yo kuzimurira mu gace ka Rukana, aho zakomeje kurasa muri iyo santere.

Ibi bikorwa byabaye nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC ritsinzwe mu mirwano yabereye Kamanyola, Luvungi na Katogota, ibintu byanagize uruhare rukomeye mu ifatwa ry’Umujyi wa Uvira ku wa 9 Ukuboza 2025 n’ingabo za AFC/M23.

Ubuyobozi bwa Kamanyola buvuga ko nyuma y’iyo ntsinzi, ingabo z’u Burundi zahisemo kwihorera ku basivili binyuze mu kurasa ibisasu biremereye bivuye ku butaka bwabwo.

Ku rwego rw’ubuzima, ingaruka z’iyo mirwano zabaye ndende. Umuganga wo mu bitaro bya Saint-Joseph i Kamanyola yatangaje ko bakiriye inkomere ziri hagati ya 50 na 55, zirimo 27 zari zakomeretse bikomeye ku buryo byabaye ngombwa ko zoherezwa mu bitaro bikuru bya Bukavu kugira ngo zihabwe ubuvuzi bwisumbuyeho. Ibyo bitaro ubwabyo byagizweho ingaruka, ibice byabyo bimwe bisenywa n’ibisasu.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here