27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikeRDC mu rungabangabo: FARDC ishinja aba hafi ya Perezida Tshisekedi kuyobora no...

RDC mu rungabangabo: FARDC ishinja aba hafi ya Perezida Tshisekedi kuyobora no gushyigikira inyeshyamba zayiciye abasirikare batanu.

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyongeye gutangaza amagambo akomeye ashinja bamwe mu bantu ba hafi ya Perezida Félix Tshisekedi kugira uruhare mu kuyobora no gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa Mobondo, umaze imyaka irenga itatu uhungabanya umutekano mu burengerazuba bw’igihugu.

Aya makuru yatangajwe ku mugaragaro n’Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu ntara za Kwilu, Kwango na Mai-Ndombe, Capt Anthony Mwalushay, ku wa 28 Ukuboza 2025, nyuma y’imirwano ikomeye yabereye mu mpera z’icyumweru gishize, yapfiriyemo abasirikare batanu ba Leta.

Capt Mwalushay yavuze ko iyo mirwano yabaye nyuma y’ibitero byagabwe n’abarwanyi ba Mobondo ku birindiro by’ingabo za FARDC, aho igisirikare cyemeza ko cyahise kigaba igitero cyo kwihimura, kigamije gusubiza inyuma uwo mutwe no kurinda abaturage.

Mu magambo ye, uyu muvugizi wa gisirikare yatangaje ko hari amakuru yizewe agaragaza ko bamwe mu bantu bazwiho gushyigikira Perezida Tshisekedi ku rwego rwa politiki, ku manywa bigaragaza nk’abanyapolitiki basanzwe, nyamara nijoro bakagira uruhare mu buyobozi n’igenamigambi rya Mobondo.

Yagize ati: “Kuri Mobondo, ikibazo gikomeye ni uko abantu benshi bayishyigikira baba bari inyuma ya Perezida wa Repubulika. Ku manywa baba ari nk’intama, nijoro bakayobora ibikorwa by’uyu mutwe witwaje intwaro.”

Capt Mwalushay yakomeje avuga ko uretse Mobondo, FARDC ifite amakuru agaragaza ko bamwe muri abo bantu bakorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC, ibintu byafashwe nk’ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu n’ubumwe bwacyo.

Mu mirwano yo mu mpera z’icyumweru, igisirikare cyatangaje ko abarwanyi 15 ba Mobondo bishwe, mu gihe abandi bafatiwe ku rugamba. Muri abo bafashwe, FARDC ivuga ko hari abatangiye gutanga amakuru arimo amazina y’abantu bakomeye bo mu nzego za politiki n’ubuyobozi bakekwaho gukorana n’uyu mutwe.

Ati: “Inzego zacu ziri gukora iperereza rinoze mbere yo gushyira amakuru yose ahabona. Ariko turaburira ko niba hari abantu b’i Kinshasa bakomeje gushyigikira aba banyabyaha kubera inyungu za politiki, twebwe nk’ingabo z’igihugu tuzakora inshingano zacu dukoresheje intwaro.”

Mobondo ni umutwe wiganjemo abenegihugu bo mu bwoko bwa Yaka, batuye cyane mu majyepfo y’uburengerazuba bwa RDC. Uyu mutwe watangiye kugaragara ku mugaragaro muri Kamena 2022, nyuma y’amakimbirane akomeye ashingiye ku butaka hagati y’abaturage b’Abayaka n’Abateke.

Aya makimbirane yahise afata isura ya gisirikare, Mobondo itangira kugaba ibitero ku ngabo za Leta ndetse no ku baturage bo mu bwoko bwa Teke, ibintu byaje gutuma umutekano w’utundi turere twinshi wo mu burengerazuba bw’igihugu uzamba bikomeye.

Intara nka Kwilu, Mai-Ndombe, Kwango na Kongo Central zagizweho ingaruka zikomeye n’ibitero bya Mobondo, aho abaturage babarirwa mu bihumbi bivugwa ko bahitanywe n’ubwicanyi, abandi benshi bagahunga ingo zabo, bagasiga imirima n’imitungo yabo.

Mu bihe biheruka, Mobondo yatangiye no kugaragara mu nkengero z’Umujyi wa Kinshasa, cyane cyane mu bice bya Maluku na Kingakati, ibintu byateye impungenge zikomeye ubuyobozi bwa Leta kubera ko byagaragazaga ko umutekano w’umurwa mukuru ushobora guhungabana.

Leta ya RDC yatangaje ko yafashe ingamba zikomeye zo gukumira ko Mobondo yinjira mu Mujyi wa Kinshasa, yongerera igisirikare n’inzego z’umutekano ibikoresho n’abasirikare, hagamijwe ko umutekano w’umurwa mukuru utazamera nk’uw’utundi turere two mu burengerazuba bw’igihugu.

Aya magambo ya FARDC ashinja aba hafi ya Perezida Tshisekedi akomeje guteza impaka mu banyapolitiki, bamwe basaba ko hakorwa iperereza ryigenga, mu gihe abandi babifata nk’ibyatangajwe mu rwego rwo kwikiza igitutu cy’umutekano muke.

Icyakora, uko ikibazo cya Mobondo gikomeje gufata indi ntera, abasesenguzi bagaragaza ko kidashobora gukemurwa gusa n’intwaro, ahubwo gisaba n’ibisubizo bya politiki, by’umutekano n’imibanire myiza hagati y’amoko, cyane cyane ku kibazo cy’ubutaka cyabaye intandaro y’aya makimbirane yose.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here