31 C
Africa
Maandag, Desember 22, 2025
HomePolitikeRDC: Perezida Tshisekedi yahishuye umutego ukomeye cyane yateze AFC/M23 mu mujyi wa...

RDC: Perezida Tshisekedi yahishuye umutego ukomeye cyane yateze AFC/M23 mu mujyi wa Uvira

Date:

Related stories

Uvira: Humvikanye urufaya rw’amasasu, Imyigaragambyo Ihagarikwa igitaraganya, abaturage bagaragaza impungenge

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza 2025, Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo humvikanye urusaku rw’amasasu menshi rwaturutse mu gace ka Kasenga, ahagana mu nkengero z’umujyi.   Ayo masasu yateje ubwoba n’ihungabana mu baturage, ndetse byatumye imyigaragambyo yari iteganyijwe ihagarikwa by’agateganyo, bitewe n’impungenge z’umutekano.  Nk’uko abatangabuhamya babivuga, amasasu yumvikanye ku duce tw’ibibaya bikikije Quartier ya Kasenga, by’umwihariko ku misozi ikikije umujyi wa Uvira. Byavuzwe ko ayo masasu yarashwe n’imitwe ya Wazalendo, agamije guhungabanya imyigaragambyo yateguwe n’abaturage, yari igamije kwamagana icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gusaba ihuriro rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho kuva mu mujyi wa Uvira.  Abaturage bo mu bice bitandukanye by’umujyi bavuga ko ibyabaye byabateje ubwoba bukomeye. Umuturage umwe wo mu bwoko bw’Abapfulero, wavuganye na MCN, yagize ati: "Twumvise amasasu atandukanye, bamwe batubwira ko ari Wazalendo. Twibazaga niba tugomba kuguma mu ngo zacu cyangwa kwitabira imyigaragambyo. Uyu munsi, umutekano wacu wahungabanye cyane."  Ibi byabaye nyuma y’uko tariki ya 09 Ukuboza 2025, AFC/M23 yafashe umujyi wa Uvira mu mirwano ikomeye yahuje ingabo za FARDC, iz’u Burundi, ndetse n’imitwe ya Wazalendo na FDLR. Nyuma y’icyo gikorwa,...

Haratutumba intambara yeruye hagati ya Uganda n’ikindi gihugu cyo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba nyuma yo kwicirwa umusirikare. 

Umubano hagati ya Leta ya Sudani y’Epfo na Uganda wongeye kuzamba nyuma y’inkuru yateje impaka n’ubwumvikane buke ku rupfu rw’umusirikare wa Sudani y’Epfo warashwe ku butaka bwa Uganda. Ibi byabaye mu gihe umutekano mu bice byegereye imipaka y’ibihugu byombi ukomeje kugaragaramo ibibazo by’urujijo, ubujura, n’imirwano idasobanutse neza.  Ku itariki ya 19 Ukuboza 2025, Corporal Daniel Agweli w’imyaka 27, wari umusirikare w’ingabo za Sudani y’Epfo (SSPDF), yarashwe mu gace ka Yamba, hafi y’umupaka uhuza Sudani y’Epfo na Uganda. Icyabaye kuri uwo munsi cyahise gitangira kuvugwaho ibintu bitandukanye, buri ruhande rugatanga inkuru irushamikiyeho.  Inzego z’umutekano za Uganda zivuga ko...
spot_imgspot_img

Mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gufata indi ntera, amagambo atandukanye akomeje kuvugwa ku byabereye mu mujyi wa Uvira akomeje guteza urujijo no kongera ubushyamirane bwa politiki n’ubwa dipolomasi mu karere k’Ibiyaga Bigari. 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Perezida Félix Antoine Tshisekedi yatangaje ko ifatwa ry’umujyi wa Uvira na AFC/M23 ritashingiye ku kuneshwa kw’Ingabo za Leta, ahubwo ryabaye igisubizo cy’icyemezo cyafashwe n’ihuriro ry’ingabo za RDC, FARDC n’ingabo z’u Burundi (FDNB), cyo gusubira inyuma mu buryo bw’amayeri y’intambara hagamijwe kurinda abaturage. 

Ibi Tshisekedi yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, mu ijambo yagejeje ku bakuru b’ibihugu by’akarere bari bitabiriye inama idasanzwe ku mutekano, yabereye i Entebbe muri Uganda, ku butumire bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni. 

“Si ukugamburuzwa, ni ukurengera abasivile” 

Mu ijambo rye, Perezida wa RDC yavuze ko icyemezo cyo gusubira inyuma cyafashwe nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo za Leta rimenye ko intambara yari iri gukorwa yakomeje gukoreshwamo intwaro zica abantu nta kurobanura, zirimo drone za kamikaze, zashoboraga guteza impfu nyinshi mu baturage bo mu mujyi wa Uvira. 

Yagize ati, gusubira inyuma “ntibyari ukugamburuzwa kwemera intege nke, ahubwo byari icyemezo kigamije kurinda ubuzima bw’abaturage b’abasivile.” 

Aya magambo ya Tshisekedi aje mu gihe hari abasesenguzi bavuga ko Uvira ari umujyi ufite akamaro gakomeye mu bya gisirikare no mu by’ubukungu, bitewe n’uko uhana imbibi n’u Burundi kandi ukaba uri ku kiyaga cya Tanganyika. 

Muri iyo nama kandi, Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda kuba rwarishe amasezerano y’amahoro impande zombi zasinyaniye i Washington DC ku wa 4 Ukuboza 2025, imbere ya Donald Trump. 

Yavuze ko mu masaha atarenze 48 nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano hamwe na Perezida Paul Kagame, umujyi wa Uvira wigaruriwe n’“Ingabo z’u Rwanda zifatanyije na M23”, ibyo yavuze ko binyuranyije n’agahenge kari kiyemejwe ndetse n’amasezerano mpuzamahanga arimo ay’Umuryango w’Abibumbye, ay’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’umwanzuro wa Loni No 2773. 

Aya magambo akomeje gukaza umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi, mu gihe ibiganiro by’amahoro byari bitegerejweho guhosha intambara byari bikiri mu ntangiriro. 

Ku wa 9 Ukuboza 2025, ni bwo AFC/M23 yatangaje ko yafashe umujyi wa Uvira, iwukuyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zirimo FARDC n’iza FDNB.  

Nyuma y’iminsi mike, ku wa 17 Ukuboza, AFC/M23 yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuva muri uwo mujyi, ivuga ko yari igikorwa cyo kubahiriza imyanzuro yafashwe mu biganiro by’amahoro. Icyakora, iyi mvugo ntiyemejwe na Leta ya RDC. 

Igisirikare cya RDC cyatangaje ko kidaha agaciro itangazo rya AFC/M23 rivuga ko yavuye mu mujyi wa Uvira. Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza, Umuvugizi wa FARDC, Général-Major Sylvain Ekenge, yatangaje kuri Televiziyo y’Igihugu RTNC ko ibyo bivugwa “bidafite aho bihuriye n’ukuri kuri terrain.” 

Yagize ati, “Abarwanyi ba M23 ntibasubiye mu birindiro bari barimo mbere yo gufata Uvira. Iyo biba ari ukuva nyako, ni ho bari kuba bagarutse.” 

Ekenge yavuze ko ibi ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda, ashinja gufasha AFC/M23, rukomeje “uburyarya bugaragara” mu kubahiriza amasezerano y’i Washington. 

Ku ruhande rwa AFC/M23, umwe mu bavugizi bayo, Oscar Balinda, yahakanye ibyatangajwe na FARDC. Mu kiganiro cyatangajwe na BBC, Balinda yavuze ko ingabo zabo zavuye muri Uvira, kandi ko hari ibitangazamakuru mpuzamahanga biri aho, byirebera uko ibintu bimeze. 

Yagize ati: “Ibyo ni bo babivuga. Bazaze babyerekane. Twe tuzi ko twavuyemo. Hari Al Jazeera, hari BBC, hari AFP, bose bariyo, barimo barareba ingabo zacu zivayo.” 

Balinda yongeyeho ko abarwanyi ba AFC/M23 bari mu rugendo berekeza ahandi, ariko ntiyatangaje aho bari, avuga ko bitashoboka kubivuga kubera impamvu z’umutekano. 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here