Mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gufata indi ntera, amagambo atandukanye akomeje kuvugwa ku byabereye mu mujyi wa Uvira akomeje guteza urujijo no kongera ubushyamirane bwa politiki n’ubwa dipolomasi mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi yatangaje ko ifatwa ry’umujyi wa Uvira na AFC/M23 ritashingiye ku kuneshwa kw’Ingabo za Leta, ahubwo ryabaye igisubizo cy’icyemezo cyafashwe n’ihuriro ry’ingabo za RDC, FARDC n’ingabo z’u Burundi (FDNB), cyo gusubira inyuma mu buryo bw’amayeri y’intambara hagamijwe kurinda abaturage.
Ibi Tshisekedi yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, mu ijambo yagejeje ku bakuru b’ibihugu by’akarere bari bitabiriye inama idasanzwe ku mutekano, yabereye i Entebbe muri Uganda, ku butumire bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
“Si ukugamburuzwa, ni ukurengera abasivile”
📰 Also Read This:
Mu ijambo rye, Perezida wa RDC yavuze ko icyemezo cyo gusubira inyuma cyafashwe nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo za Leta rimenye ko intambara yari iri gukorwa yakomeje gukoreshwamo intwaro zica abantu nta kurobanura, zirimo drone za kamikaze, zashoboraga guteza impfu nyinshi mu baturage bo mu mujyi wa Uvira.
Yagize ati, gusubira inyuma “ntibyari ukugamburuzwa kwemera intege nke, ahubwo byari icyemezo kigamije kurinda ubuzima bw’abaturage b’abasivile.”
Aya magambo ya Tshisekedi aje mu gihe hari abasesenguzi bavuga ko Uvira ari umujyi ufite akamaro gakomeye mu bya gisirikare no mu by’ubukungu, bitewe n’uko uhana imbibi n’u Burundi kandi ukaba uri ku kiyaga cya Tanganyika.
Muri iyo nama kandi, Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda kuba rwarishe amasezerano y’amahoro impande zombi zasinyaniye i Washington DC ku wa 4 Ukuboza 2025, imbere ya Donald Trump.
Yavuze ko mu masaha atarenze 48 nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano hamwe na Perezida Paul Kagame, umujyi wa Uvira wigaruriwe n’“Ingabo z’u Rwanda zifatanyije na M23”, ibyo yavuze ko binyuranyije n’agahenge kari kiyemejwe ndetse n’amasezerano mpuzamahanga arimo ay’Umuryango w’Abibumbye, ay’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’umwanzuro wa Loni No 2773.
Aya magambo akomeje gukaza umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi, mu gihe ibiganiro by’amahoro byari bitegerejweho guhosha intambara byari bikiri mu ntangiriro.
Ku wa 9 Ukuboza 2025, ni bwo AFC/M23 yatangaje ko yafashe umujyi wa Uvira, iwukuyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zirimo FARDC n’iza FDNB.
Nyuma y’iminsi mike, ku wa 17 Ukuboza, AFC/M23 yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuva muri uwo mujyi, ivuga ko yari igikorwa cyo kubahiriza imyanzuro yafashwe mu biganiro by’amahoro. Icyakora, iyi mvugo ntiyemejwe na Leta ya RDC.
Igisirikare cya RDC cyatangaje ko kidaha agaciro itangazo rya AFC/M23 rivuga ko yavuye mu mujyi wa Uvira. Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza, Umuvugizi wa FARDC, Général-Major Sylvain Ekenge, yatangaje kuri Televiziyo y’Igihugu RTNC ko ibyo bivugwa “bidafite aho bihuriye n’ukuri kuri terrain.”
Yagize ati, “Abarwanyi ba M23 ntibasubiye mu birindiro bari barimo mbere yo gufata Uvira. Iyo biba ari ukuva nyako, ni ho bari kuba bagarutse.”
Ekenge yavuze ko ibi ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda, ashinja gufasha AFC/M23, rukomeje “uburyarya bugaragara” mu kubahiriza amasezerano y’i Washington.
Ku ruhande rwa AFC/M23, umwe mu bavugizi bayo, Oscar Balinda, yahakanye ibyatangajwe na FARDC. Mu kiganiro cyatangajwe na BBC, Balinda yavuze ko ingabo zabo zavuye muri Uvira, kandi ko hari ibitangazamakuru mpuzamahanga biri aho, byirebera uko ibintu bimeze.
Yagize ati: “Ibyo ni bo babivuga. Bazaze babyerekane. Twe tuzi ko twavuyemo. Hari Al Jazeera, hari BBC, hari AFP, bose bariyo, barimo barareba ingabo zacu zivayo.”
Balinda yongeyeho ko abarwanyi ba AFC/M23 bari mu rugendo berekeza ahandi, ariko ntiyatangaje aho bari, avuga ko bitashoboka kubivuga kubera impamvu z’umutekano.




