Umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ukomeje guhungabana bikomeye nyuma y’imirwano ikomeye yabaye mu gace ka Luvungi, hafi y’Umujyi wa Uvira, aho ingabo za FARDC hamwe n’abasivili bahuje imbaraga n’izo bita Wazalendo bahanganye n’umutwe wa AFC/M23.
Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Balinda Oscar, yavuze ko ubwo M23 yari mu gace ka Luvungi igamije kugera mu Mujyi wa Uvira, habonetse intwaro nyinshi z’igisirikare cya Congo zitarakoreshwa, zari zatanzwe na Bubiligi.
Ati: “Bari bafite ibikoresho byinshi bimwe byatanzwe n’u Bubiligi, twabisanze mu ishuri rya Luvungi bigifunze mu makarito. Ibi byadufashije cyane mu rugamba kuko abahungabanye bari badafite ubumenyi buhagije ku ntwaro.”
Dr. Balinda yanavuze ko Wazalendo ari abantu b’abasivili bahawe intwaro ariko badafite amahugurwa, ndetse bamwe muri bo bakaba baravuye mu Burundi, aho bigeze kwambara impuzankano y’igisirikare cy’igihugu.
Yongeyeho ati: “Ni yo mpamvu abenshi muri bo batsinzwe ku rugamba.”
Ku rundi ruhande, General Major Sultani Makenga, umugaba mukuru w’Ingabo z’Impinduramatwara muri Congo (ARC), yasuye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, aho yahuye n’imfungwa z’intambara ndetse n’abasirikare ba FARDC n’abasivili bari mu maboko ya ARC/AFC/M23.
Yahumurije abo bose ati: “Umuntu wese wifuza kwinjira ku bushake mu ngabo za AFC/M23 afite uburenganzira bwo kubikora. Abifuza gusubira i Kinshasa nabo bashobora kwiyandikisha binyuze mu gikorwa cyo guhererekanya imfungwa kizakorwa ku bufatanye na Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC).”
Dr. Balinda yanavuze ku mpamvu M23 igenda ikura intwaro ku ngabo za FARDC n’abasivili bari mu ntambara.
Ati: “Buriya akenshi nubwo RDC yemera ibiganiro, iba ifite ibindi ibanga inyuma. Twari muri Kamanyola n’igice kimwe cya Katogota tumaze amezi 10 baradutera, bohererezaga amabombe, basenya inzu, bica n’abantu. Twisunze ibyo, twagombaga kwirwanaho.”
Uyu muvugizi kandi yagaragaje ko M23 itagamije gufata ubutegetsi bwa Congo, ahubwo irwanira uburenganzira bw’Abanyacongo n’amahoro arambye.
Yongeraho ko u Bubiligi bukomeje kugira uruhare mu ntambara kubera amateka y’ubukoloni n’umubano bufitanye na Perezida Félix Tshisekedi, ndetse ko politiki ya Congo ubu igendera ku mabwiriza y’u Bubiligi.
Imirwano iheruka kandi yongeye kugaragaza ikibazo cy’ingabo za FARDC ziri mu bibazo byo gutakaza intwaro no kugurisha ibikoresho bya gisirikare, aho bamwe muri bo bageze ku rwego rwo gufatirwa ibihano mu nkiko z’igihugu.
Ku ruhande rw’abaturage, ibitero byahungabanyije ubuzima bwabo ku buryo bwinshi, aho benshi bahunze amazu yabo, abandi bahungira mu nkengero z’umujyi w’Uvira mu bihe by’umutekano muke.
Muri rusange, icyerekezo cy’imirwano mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kiracyahangayikishije, kandi abakora ku bibazo by’umutekano bemeza ko ibiganiro hagati ya M23 na guverinoma ya Congo ari ingenzi, ariko bigasaba kwitondera ingaruka z’intwaro nyinshi ziri mu maboko y’impande zose.



