21.6 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeRDC: U Burundi bwongereye ingabo mu Bibogobogo zitwaje ibikoresho byinshi, impungenge ku...

RDC: U Burundi bwongereye ingabo mu Bibogobogo zitwaje ibikoresho byinshi, impungenge ku mutekano w’abaturage ziriyongera

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Amakuru yizewe aturuka mu gace ka Bibogobogo, kari muri teritware ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko ingabo z’u Burundi zongeye koherezwa muri ako gace mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, mu bikorwa bikomeje guteza impaka n’impungenge ku mutekano w’abaturage bahatuye.

Abaturage baho bavuga ko izi ngabo zageze muri Bibogobogo mu masaha ya mu gitondo kare, zimwe muri zo ziturutse mu mujyi wa Baraka, mu gihe izindi zavaga mu Burundi, by’umwihariko i Bujumbura. Uku kuhagera kwabaye mu ibanga, ariko bikaba byahise bigaragara ko ari umubare munini w’abasirikare.

Umwe mu batangabuhamya waganiriye n’itangazamakuru yagize ati:“Ahagana saa moya za mu gitondo, twabonye abasirikare benshi b’u Burundi binjira mu Bibogobogo. Umubare wabo wari munini, barenga 200.”

Aya makuru akomeza avuga ko abo basirikare bari bitwaje ibikoresho byinshi byerekana ko bashobora kuba baje kumara igihe kirekire muri ako gace. Harimo amasafuriya, imifuka iremereye, intwaro, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare, ibintu byatumye abaturage barushaho kugira impungenge ku migambi y’izo ngabo.

Uku koherezwa kw’ingabo kubaye mu gihe umutwe wa MRDP–Twirwaneho wari umaze iminsi micye usohoye itangazo, ku wa 08 Mutarama 2026, ushinja ingabo z’u Burundi kohereza abasirikare mu duce twa Bibogobogo na Point Zéro.

Uwo mutwe wagaragaje ko iyo myitwarire ishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, cyane cyane binyuze mu kubabuza amahoro n’ubwisanzure mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Mu itangazo ryawo, MRDP–Twirwaneho yagaragaje ko hari abaturage batangiye kwinubira kubuzwa kujya mu masoko, kugenzurwa mu buryo bukabije no guhura n’igitutu mu ngendo zabo, ibintu bivugwa ko byatangiye kwiyongera kuva ingabo z’amahanga zatangira kwiyongera muri ako gace.

Bibogobogo n’utundi duce twa Fizi bimaze igihe kirekire biri mu byibasiwe n’umutekano muke, bitewe n’ihangana rihoraho hagati y’imitwe yitwaje intwaro, ingabo za Leta ya RDC n’ingabo z’amahanga zivugwa kenshi muri ako karere. Abasesenguzi bavuga ko kongera kwinjira kw’ingabo z’amahanga muri utu duce bituma umwuka w’ubwoba urushaho gufata indi ntera.

Kugeza ubu, igisirikare cy’u Burundi ntikiragira icyo gitangaza ku mugaragaro kuri aya makuru mashya, nk’uko nta bisobanuro birambuye biratangazwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bijyanye n’uruhare rw’izo ngabo n’inshingano zazo muri aka gace.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here