25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAndi makuruRDC: Uko byagenze kugirango M23 yivugane umwe mu bayobozi ba FDLR Col...

RDC: Uko byagenze kugirango M23 yivugane umwe mu bayobozi ba FDLR Col Ruhinda

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

Col Ruvugayimikore Protogène Alias Ruhinda wari ukuriye umutwe w’Ingabo zidasanzwe za FDLR byatangajwe ko yivugwanywe n’umutwe wa M23.

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Kuze ubu amakuru corridorreport.com yatohoje neza; avuga ko Col Ruhinda yiciwe mu mirwano yasakiranyije M23 n’Ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023.

Kuva ku manywa impande zombi zarimo zirwanira mu bice bya za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.

Bivugwa ko igisasu cyivuganye Col Ruhinda cyamusanze mu buriri bwe aryamye.

Uyu mugabo wari mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR yishwe, mu gihe kuva muri Nyakanga uyu mwaka yari yarafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ibihano yafatiwe nyuma yo gushinjwa kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Col Ruvugayimikore Protogène Alias Ruhinda wari ukuriye umutwe w’Ingabo zidasanzwe za FDLR byatangajwe ko yivugwanywe n’umutwe wa M23.

Reka tubibutse gukomeza gukurikira amakuru corridorreport.com ibagezaho buri munsi. Muge muyifungura buri munsi, muyisome buri munsi kandi muyisangize abandi buri munsi. Murakoze!

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here