17.4 C
Africa
Woensdag, Desember 17, 2025
HomeAmakuruRDC yaciye akarongo gatukura! Procureur Général atangaje intambara yeruye ku bakwirakwiza amakuru...

RDC yaciye akarongo gatukura! Procureur Général atangaje intambara yeruye ku bakwirakwiza amakuru y’ ibihuha

Date:

Related stories

Nduhungirehe anenga ECCAS ku guceceka ku mibabaro y’Abanyamulenge

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe,...

Polisi yavumbuye ibisasu byari bihishe mbere y’urugendo rwa Perezida Ruto

  Abashinzwe umutekano muri Kenya batangaje ko bavumbuye kandi bagakuraho...

Imirwano Ikaze cyane muri Walikale: Abarwanyi 6 ba FDLR Bahitanwe n’Ihuriro rya Wazalendo

Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Mu itangazo rikomeye ryashyizwe ahagaragara na Procureur Général w’Urukiko rw’Ikirenga (Cour de Cassation), ubuyobozi bw’ubutabera bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwatangaje ko bufashe ingamba zikakaye zo guhangana n’ikibazo cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ajyanye n’intambara igihugu kirimo.

Iri tangazo rigaragaza ko mu minsi ishize hagaragaye ukwiyongera gukabije kw’abantu n’imiyoboro ikwirakwiza amakuru y’ibinyoma, aturuka ku banzi b’igihugu baba hanze n’abandi bo mu gihugu imbere. Ayo makuru, nk’uko byasobanuwe, agenda acishwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, agamije guca intege Ingabo za Leta n’izindi nzego z’umutekano zirwanira ku mirongo y’imbere, zirinda ubusugire n’ubwigenge bwa RDC.

Procureur Général yashimangiye ko gukwirakwiza ayo makuru atari ukwibeshya gusa, ahubwo ari icyaha gikomeye kibangamira umutekano w’igihugu. Yaburiye ku mugaragaro abanditsi bayo, abafatanyacyaha n’abandi bose bagira uruhare muri ibyo bikorwa, abamenyesha ko amategeko azabakurikirana nta vangura.

Muri urwo rwego, yahaye amabwiriza akomeye Abapolisi Bashinzwe Ubugenzacyaha (OPJ) n’abakozi bose b’Ubushinjacyaha, abasaba gushakisha, gufata no gushyikiriza ubutabera abantu bose bakekwaho gukwirakwiza ayo makuru y’ibinyoma, hagamijwe guhashya burundu icyo kibazo.

Iri tangazo risoza rivuga ko imanza zizakomoka kuri ayo madosiye zizacibwa byihuse cyane, hakifashishwa cyane uburyo bwo gufata umuntu mu cyaha kigaragara (flagrance), mu rwego rwo gukumira no guca intege ibikorwa byose bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu n’imbaraga zacyo mu bihe bikomeye RDC irimo.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here