Mu itangazo rikomeye ryashyizwe ahagaragara na Procureur Général w’Urukiko rw’Ikirenga (Cour de Cassation), ubuyobozi bw’ubutabera bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwatangaje ko bufashe ingamba zikakaye zo guhangana n’ikibazo cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ajyanye n’intambara igihugu kirimo.
Iri tangazo rigaragaza ko mu minsi ishize hagaragaye ukwiyongera gukabije kw’abantu n’imiyoboro ikwirakwiza amakuru y’ibinyoma, aturuka ku banzi b’igihugu baba hanze n’abandi bo mu gihugu imbere. Ayo makuru, nk’uko byasobanuwe, agenda acishwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, agamije guca intege Ingabo za Leta n’izindi nzego z’umutekano zirwanira ku mirongo y’imbere, zirinda ubusugire n’ubwigenge bwa RDC.
Procureur Général yashimangiye ko gukwirakwiza ayo makuru atari ukwibeshya gusa, ahubwo ari icyaha gikomeye kibangamira umutekano w’igihugu. Yaburiye ku mugaragaro abanditsi bayo, abafatanyacyaha n’abandi bose bagira uruhare muri ibyo bikorwa, abamenyesha ko amategeko azabakurikirana nta vangura.
📰 Also Read This:
Muri urwo rwego, yahaye amabwiriza akomeye Abapolisi Bashinzwe Ubugenzacyaha (OPJ) n’abakozi bose b’Ubushinjacyaha, abasaba gushakisha, gufata no gushyikiriza ubutabera abantu bose bakekwaho gukwirakwiza ayo makuru y’ibinyoma, hagamijwe guhashya burundu icyo kibazo.
Iri tangazo risoza rivuga ko imanza zizakomoka kuri ayo madosiye zizacibwa byihuse cyane, hakifashishwa cyane uburyo bwo gufata umuntu mu cyaha kigaragara (flagrance), mu rwego rwo gukumira no guca intege ibikorwa byose bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu n’imbaraga zacyo mu bihe bikomeye RDC irimo.






