Ku wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2025, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye (Loni) i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habereye umuhango wihariye wo kuzamura amabendera y’ibihugu bitanu byatorewe kuba abanyamuryango batari bahoraho b’Inama y’Umutekano ya Loni.
Muri ibyo bihugu harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Bahireyini, Kolombiya, Letoniya na Liberia.
Uyu muhango wafashwe nk’intambwe ikomeye ya dipolomasi, kuko Inama y’Umutekano ya Loni ari rwo rwego rufite inshingano ziremereye zo gufata ibyemezo bigira ingaruka ku mutekano n’amahoro ku isi yose, harimo no kohereza ingabo zo kubungabunga amahoro, gushyiraho ibihano, ndetse no guhuza imbaraga mu gukemura amakimbirane akomeje kugariza isi.
Kwinjira kwa RDC muri iyi nama byatumye yiyongera ku itsinda ry’ibihugu bitatu bya Afurika (A3) bihagarariye umugabane muri Inama y’Umutekano, hamwe na Liberia n’ikindi gihugu cya Afurika gisanzwe kirimo.
Iri tsinda rifite inshingano zo kugaragaza inyungu za Afurika, guhuza imyanzuro ya Loni n’ibyemezo by’Ubumwe bw’Afurika, no gusaba ibisubizo birambye ku makimbirane n’ibibazo by’umutekano byibasiye umugabane.
Abasesenguzi bemeza ko kuba RDC ibonye uyu mwanya mu gihe Afurika ikomeje guhura n’intambara, iterabwoba n’ibibazo by’ubwigenge n’umutekano, byongera igitutu n’inshingano zayo zo kugaragaza ijwi rihuza, ritari iry’inyungu z’igihugu cyonyine, ahubwo n’iry’umugabane muri rusange.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba, yavuze ko kwinjira kw’igihugu cye muri iyi Nama y’Umutekano ari intambwe y’icyubahiro ariko ikaba n’inshingano ikomeye.
Yagize ati: “Iki ni igihe cy’icyubahiro ku gihugu cyacu, ariko cyane cyane ni igihe cyo kwiyemeza gukorera amahoro, ubutabera n’ubufatanye mpuzamahanga.”
Yongeyeho ko Afurika n’isi yose bashobora kwiringira RDC nk’igihugu gifite ijwi ryubaka, rishingiye ku mahame, ku biganiro bya dipolomasi no ku bufatanye bw’impande nyinshi mu gukemura ibibazo byugarije amahoro ku isi.
Iyi ni inshuro ya gatatu RDC igiye kwicara mu Nama y’Umutekano ya Loni, nyuma yo kuyibamo mu 1982–1983 no mu 1990–1991.
Ibi bigaragaza ko, nubwo iki gihugu kimaze imyaka myinshi gihanganye n’intambara n’ibibazo by’umutekano imbere mu gihugu, gikomeje kwiyubakira izina ku ruhando mpuzamahanga nk’igihugu gifite ijambo mu biganiro by’amahoro.
Icyakora, kwinjira kwa RDC muri iyi nama kuje mu gihe iki gihugu gihakanye n’amakimbirane akomeye mu burasirazuba bwacyo, aho intambara n’ibibazo by’umutekano bikomeje guteza impaka zikomeye ku rwego rw’akarere n’isi.
Ibi bituma bamwe bibaza uko RDC izahuza inshingano zayo zo guharanira amahoro ku isi, mu gihe nayo igikeneye ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano ihura nabyo imbere mu gihugu.
Nubwo abanyamuryango badahoraho badafite ububasha bwa veto, uruhare rwabo mu biganiro no mu itorwa ry’imyanzuro rufatwa nk’ingenzi.
Kuri RDC, uyu mwanya ushobora kuba amahirwe yo gusobanura ibibazo by’umutekano by’Afurika, gusaba ubufatanye mpuzamahanga bufatika, no kugaragaza ko dipolomasi ishobora kuba igikoresho cy’ingenzi mu gukemura amakimbirane.
Igihe RDC itangiye ku mugaragaro iyi manda nshya, amaso menshi arareba uko izifata uyu mwanya, n’uko izawukoresha mu gusigasira amahoro, haba mu gihugu cyayo, ku mugabane wa Afurika no ku isi yose.



