Umukinnyi wa filime muri Nollywood, Regina Daniels, yahakanye yivuye inyuma ibirego bimushinja we n’abagize umuryango we kwiba amafaranga angana na $40,000, ashimangira ko ibyo birego bidafite ishingiro kandi ko amashusho ya camera z’umutekano zo mu rugo zagaragaza ukuri.
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru avuga ko Senateri Ned Nwoko yaba yaratanze ikirego asaba ko Regina Daniels hamwe na bamwe mu bo mu muryango we bafatwa, abashinja kwiba ayo mafaranga. Aya makuru yanavugaga ko hari icyemezo cyafashwe n’inzego z’umutekano cyo kubata muri yombi.
Mu kiganiro cyanyuze kuri video imbona nkubone (live video), umwe mu bo mu muryango wa Regina uzwi ku izina rya Speedy, yatangaje ko yahamagawe na polisi ngo ajye gusobanura kuri ibi birego. Nyuma yaho, Regina Daniels yavuze ko yemejwe ko ari Ned Nwoko ubwe watanze ikirego.
Regina yakomeje avuga ko we n’abagize umuryango we bari mu bo bivugwa ko bafatiwe icyemezo cyo gutabwa muri yombi, ariko yibaza uko bavuga ko bibye amafaranga mu gihe Ned Nwoko atajya abika amafaranga mu rugo.
Ati: “Ned ntiyigeze abika amafaranga mu rugo, none se ayo $40,000 bavuga ko twibye ni ayahe?”
Muri iyo video, Speedy yasabye Ned Nwoko kugaragaza amashusho ya camera z’umutekano zo mu rugo, ashimangira ko inzu yabo ifite camera zifata amashusho ku buryo byoroshye kugaragaza niba koko hari icyabaye.
Regina Daniels kandi yagaragaje ko Speedy atari mu rugo ku munsi bivugwa ko ubwo bujura bwabereyeho, bityo bikarushaho kugaragaza ko ibyo birego bidafite gihamya.
Mu gihe impaka zakomezaga gufata indi ntera, Regina yagerageje guhosha umwuka, asaba Speedy gutuza no gusubira mu nzu ari kumwe n’umuvandimwe wabo mukuru witwa Sammy.
Ati: “Oya, injira mu nzu, injira mu nzu. Fata mukuru wacu Sammy, mwese mujye mu nzu.”
Kugeza ubu, iyi nkuru ikomeje gukurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe impande zombi zitaratanga ibisobanuro birambuye ku by’aya makuru, Regina we akomeza gusaba ko amashusho ya camera yakoreshwa mu kugaragaza ukuri.



