33.6 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeAmakuruRIB yafunze abakozi b’akarere barindwi bazira kunyereza umutungo wa rubanda

RIB yafunze abakozi b’akarere barindwi bazira kunyereza umutungo wa rubanda

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...
spot_imgspot_img

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Al Bashir, mugenzi we w’Akarere ka Rulindo, Kanyangira Ignace n’abandi bakozi batanu bakoreye Rulindo bakurikiranyweho kunyereza amafaranga yari agenewe abaturage.

Amafaranga aba bayobozi bashinjwa kunyereza RIB ntiyatangaje umubare wayo ariko yavuze ko ari ayo abaturage bari bagenewe na Leta ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.

Mu bafunzwe harimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa babiri b’akarere, uhari ubu n’uwo yasimbuye, ubu ukorera mu Karere ka Muhanga hamwe n’abandi bakozi bari bashinzwe gutanga amafaranga y’ingurane mu Karere ka Rulindo.

Amakuru aturuka muri ako Karere avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir, mugenzi we Kanyangira Ignace wa Rulindo ndetse n’Umuyobozi w’Imirimo Rusange w’Akarere ka Huye, Muhanguzi Godfrey bose bakurikiranyweho icyo cyaha muri Rulindo kuko bamwe bahoze bahakora mbere yo kwimurwa.

Abandi barimo Umuyobozi wa One Stop Center mu Karere ka Gicumbi, Félicien Niyoniringiye; Umuyobozi wa One Stop Center Rulindo, Juvénal Bavugirije; ushinzwe imari n’Ubutegetsi mu Karere ka Rulindo, Delice Mugisha na Celestin Kurujyibwami wari umucungamutungo w’Akarere Rulindo.

Ibyo bakekwaho bigize ibyaha byo kunyereza umutungo no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Ibi byaha byakozwe mu bihe bitandukanye aho kugeza ubu iperereza rimaze kugaragaza ko hishyurwa abantu ba baringa cyangwa abatari bagenewe ingurane, ku buryo hari n’abari kwishyurwa inshuro ebyiri.

RIB irongera kwibutsa abashinzwe gucunga umutungo wa Leta ko  kuwunyereza cyangwa kuwukoresha icyo utagenewe ari icyaha gikomeye kandi gihanishwa ibihano biremereye.

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri stasiyo za RIB za Shyorongi, Rwezamenyo na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Latest stories

spot_img