22.7 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruRIB yafunze abakozi b’akarere barindwi bazira kunyereza umutungo wa rubanda

RIB yafunze abakozi b’akarere barindwi bazira kunyereza umutungo wa rubanda

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Al Bashir, mugenzi we w’Akarere ka Rulindo, Kanyangira Ignace n’abandi bakozi batanu bakoreye Rulindo bakurikiranyweho kunyereza amafaranga yari agenewe abaturage.

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Amafaranga aba bayobozi bashinjwa kunyereza RIB ntiyatangaje umubare wayo ariko yavuze ko ari ayo abaturage bari bagenewe na Leta ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.

Mu bafunzwe harimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa babiri b’akarere, uhari ubu n’uwo yasimbuye, ubu ukorera mu Karere ka Muhanga hamwe n’abandi bakozi bari bashinzwe gutanga amafaranga y’ingurane mu Karere ka Rulindo.

Amakuru aturuka muri ako Karere avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir, mugenzi we Kanyangira Ignace wa Rulindo ndetse n’Umuyobozi w’Imirimo Rusange w’Akarere ka Huye, Muhanguzi Godfrey bose bakurikiranyweho icyo cyaha muri Rulindo kuko bamwe bahoze bahakora mbere yo kwimurwa.

Abandi barimo Umuyobozi wa One Stop Center mu Karere ka Gicumbi, Félicien Niyoniringiye; Umuyobozi wa One Stop Center Rulindo, Juvénal Bavugirije; ushinzwe imari n’Ubutegetsi mu Karere ka Rulindo, Delice Mugisha na Celestin Kurujyibwami wari umucungamutungo w’Akarere Rulindo.

Ibyo bakekwaho bigize ibyaha byo kunyereza umutungo no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Ibi byaha byakozwe mu bihe bitandukanye aho kugeza ubu iperereza rimaze kugaragaza ko hishyurwa abantu ba baringa cyangwa abatari bagenewe ingurane, ku buryo hari n’abari kwishyurwa inshuro ebyiri.

RIB irongera kwibutsa abashinzwe gucunga umutungo wa Leta ko  kuwunyereza cyangwa kuwukoresha icyo utagenewe ari icyaha gikomeye kandi gihanishwa ibihano biremereye.

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri stasiyo za RIB za Shyorongi, Rwezamenyo na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Latest stories

spot_img