38.4 C
Africa
Dinsdag, Februarie 3, 2026
HomePolitikeRuto yashimiye amasezerano ya Washington, asaba Trump gufasha Sudan_ “Amahoro muri DRC...

Ruto yashimiye amasezerano ya Washington, asaba Trump gufasha Sudan_ “Amahoro muri DRC ni Urufunguzo rw’Iterambere ry’Afurika”

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

 

Perezida wa Kenya, William Ruto, yashimiye Amasezerano y’Amahoro ya Washington nk’intambwe idasanzwe mu mateka ya dipolomasi y’Afurika,’ avuga ko aya masezerano afungura amahirwe akomeye y’iterambere ry’umugabane nyuma y’imyaka amagana y’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.

Ruto yavuze ko iki gikorwa kidakwiye gufatwa nk’ubuhanga bwa politiki gusa, ahubwo nk’“igikorwa gikomeye cyo kurangiza intambara y’urudaca yasize akarere gashegeshwe mu myaka myinshi.” Yavuze ko intambara muri DRC itari ikibazo cy’ubutabazi gusa, ahubwo ari imbogamizi ikomeye yadindije iterambere ry’Afurika.

Yashimiye abayobozi b’akarere n’abafatanyabikorwa

Ruto yashimiye Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame “kubera ubuyobozi bwabo bw’indashyikirwa mu rugendo rwagejeje kuri aya masezerano.” Yashimiye kandi Perezida Donald Trump ku ruhare rwe rukomeye:
“Iyi ntambwe yagezweho kubera ubushobozi budasanzwe bw’Amerika bwo guhuza impande zitandukanye, n’ubwitange bwa Perezida Trump mu kwimakaza amahoro ku rwego rw’isi.”

Inzira za Nairobi, Luanda na Washington zahurije hamwe

Perezida Ruto yasobanuye ko inzira z’amahoro zari zaratangiriye muri gahunda za Nairobi (zirebana n’ibibazo bya politiki n’ibya gisirikare) na Luanda (ibiganiro hagati y’ibihugu), ariko ngo Washington ariyo yahaye izo nzira zose umurongo uhuje, igatanga umwanzuro.
“Guhuza inzira za Nairobi, Luanda na Washington ni byo byadushyize kuri uru rwego rutanga icyizere,” .

Iterambere ry’Afurika rishingiye ku mahoro muri DRC

Ruto yavuze ko intambara muri DRC yasize Afurika “ifite 3% gusa by’ubucuruzi ku isoko mpuzamahanga,” kandi ko iri linganisha ari “irisebya,” rigaragaza uburyo intambara yadindije umugabane.

Yagaragaje icyerekezo cy’iterambere rirambye:

Imishinga y’ibikorwaremezo

Imiyoborere yorohereza ubucuruzi bwa AfCFTA

Inganda zitunganya amabuye y’agaciro muri Afurika

Ihangwa ry’inganda n’ubuhinzi bugezweho

Ruto yibukije ko Afurika igomba kuva mu muco wo kohereza ibicuruzwa bitunganyije ikongera ikabyigurira byarangije gutunganywa:
“Byadutwaye imyaka myinshi ducuruza ibikoresho by’inkingi z’iterambere, ariko tukabigurira twishyura menshi nyuma yo kubitunganya — ibi bigomba guhinduka.”

Asaba Trump gufasha mu kibazo cya Sudan

Mu gusoza, Perezida Ruto yatanze ubutumwa bwihutirwa:
“Nubwo dushima intambwe ikomeye mu guhosha intambara muri DRC, ntitwakirengagiza ibibera ahandi. Ndasaba Perezida Trump gushyigikira imbaraga zo gukemura inzika n’ihungabana biri kuvugwa muri Sudan.”

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here