18.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruRwamagana: Umukecuru w’imyaka 72 n’umuhungu we bafanywe umufuka wuzuye urumogi

Rwamagana: Umukecuru w’imyaka 72 n’umuhungu we bafanywe umufuka wuzuye urumogi

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

Abantu batatu barimo umukecuru w’imyaka 72 n’umuhungu we, bafatiwe mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, bafite ibilo 105 by’urumogi ruri mu mifuka, bikekwa ko rwavuye muri Tanzania rugafatwa nyuma y’iminsi ibiri.

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Aba bantu bafatiwe mu Mudugudu wa Cyimbazi mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire, ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ifatwa ry’aba bantu, ryaturutse ku makuru yakiriye ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, ko hari umugabo winjije mu Rwanda urumogi anyuze mu nzira zitemewe mu Karere ka Kirehe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yagize ati “Akimara kwinjiza mu Rwanda ibyo biyobyabwenge, yabivanye mu Karere ka Kirehe, akomeza yerekeza mu Mudugudu wa Cyimbazi, akagari ka Ntunga mu murenge wa Mwulire wo mu Karere ka Rwamagana.”

SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko nyuma y’uko Polisi imenya aya makuru, yahise itegura igikorwa cyo gufata uwo mugabo w’imyaka 28, ikaza kumufata ku Cyumweru ari kumwe n’umukecuru w’imyaka 72 ndetse n’umuhungu we w’imyaka 38 bari mu nzu yari irimo urwo rumogi rupima ibilo 105.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu mugore n’umuhungu we, bikekwa ko ari bo nyiri ibi biyobyabwenge, ubu bose yaba bo ndetse n’uwo mugabo warwinjije bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here