39.8 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeAmakuruRwamagana: Umukecuru w’imyaka 72 n’umuhungu we bafanywe umufuka wuzuye urumogi

Rwamagana: Umukecuru w’imyaka 72 n’umuhungu we bafanywe umufuka wuzuye urumogi

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...
spot_imgspot_img

Abantu batatu barimo umukecuru w’imyaka 72 n’umuhungu we, bafatiwe mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, bafite ibilo 105 by’urumogi ruri mu mifuka, bikekwa ko rwavuye muri Tanzania rugafatwa nyuma y’iminsi ibiri.

Aba bantu bafatiwe mu Mudugudu wa Cyimbazi mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire, ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ifatwa ry’aba bantu, ryaturutse ku makuru yakiriye ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, ko hari umugabo winjije mu Rwanda urumogi anyuze mu nzira zitemewe mu Karere ka Kirehe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yagize ati “Akimara kwinjiza mu Rwanda ibyo biyobyabwenge, yabivanye mu Karere ka Kirehe, akomeza yerekeza mu Mudugudu wa Cyimbazi, akagari ka Ntunga mu murenge wa Mwulire wo mu Karere ka Rwamagana.”

SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko nyuma y’uko Polisi imenya aya makuru, yahise itegura igikorwa cyo gufata uwo mugabo w’imyaka 28, ikaza kumufata ku Cyumweru ari kumwe n’umukecuru w’imyaka 72 ndetse n’umuhungu we w’imyaka 38 bari mu nzu yari irimo urwo rumogi rupima ibilo 105.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu mugore n’umuhungu we, bikekwa ko ari bo nyiri ibi biyobyabwenge, ubu bose yaba bo ndetse n’uwo mugabo warwinjije bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here