25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruRwanda: Abayobozi b’ishuri baguwe gitumo bari kwiba ibiryo by’Abanyeshuri mu ishuri riherereye...

Rwanda: Abayobozi b’ishuri baguwe gitumo bari kwiba ibiryo by’Abanyeshuri mu ishuri riherereye mu Karere ka Nyanza >>Inkuru irambuye

Date:

Related stories

“Abatutsi Baremewe Kwicwa?”: Ubutumwa bukomeye bwa Obadioas Kavune ku mahanga n’imiryango mpuzamahanga.

Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, ijwi rikomeye ryongeye kugaruka ku bibazo by’umutekano n’uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.  Obadioas Kavune, umunyabwenge n’Umunyamulenge uzwiho kugaragaza ibitekerezo byimbitse ku mateka n’akarengane karanze ubuzima bw’Abatutsi bo muri Congo, yatanze ubutumwa bukomeye abinyujije kuri MCN, abugenera amahanga n’imiryango mpuzamahanga.  Mu magambo arimo intimba n’uburakari, Kavune yabajije ikibazo gikomeye gikomeje kwibazwa na benshi: “Ese Abatutsi bo muri Congo baremewe gupfa?” Iki kibazo ntiyagitanze nk’ikirimo amarangamutima gusa, ahubwo yagishingiye ku mateka maremare y’ubwicanyi, itotezwa n’ihohoterwa byagiye bikorwa ku Batutsi mu bihe bitandukanye, amahanga akenshi akabirebera cyangwa akabyirengagiza.  Kavune yagaragaje ko mu gihe isi ikomeza kwigira umuvugizi w’uburenganzira bwa muntu, hari abaturage bamwe bagaragaye nk’abadakorwaho, naho abandi bakemererwa gupfa ntawe ubavugiye. Yavuze ko guceceka kw’amahanga ku bikorerwa Abatutsi bo muri Congo atari impanuka, ahubwo ari ihitamo rishingiye ku nyungu za politiki n’ubukungu.  Agaruka ku mateka ya kera, Kavune yibukije ko mu 1964, mu mvururu zari ziyobowe na Pierre...

RDC igiye gushyiraho sisiteme nshya, ihuriweho kandi y’ikoranabuhanga mu gusuzuma indwara

  Mu rugendo rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi no kongera ireme...

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...
spot_imgspot_img

Directeur yarababajije bavuga ko ibiryo batwaye ari ibyabo atari iby’ishuri

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Abakozi babiri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rwesero aribo ushinzwe umutungo (Comptable) n’umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo (Préfete des études) barakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri babijyana mu ngo zabo.

Ni impamvu yatumye umuyobozi w’akarere ka Nyanza yiyemeza gusaba ibisobanuro Préfete des études na Comptable bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rwesero n’amabaruwa abiri yashyizweho umukono n’abahagaririye ababyeyi barerera muri ririya shuri.Inyandiko UMUSEKE ufitiye kopi zigira ziti “Ubwo abanyeshuri batari bize haje abanyonzi babiri bari kumwe n’umutetsi witwa Mugorewase Christine akaba anashinzwe ububiko (Stock) afungura iyo “Stock” akuramo imifuka ine y’umuceri n’ijerekani ebyiri z’amavuta abihereza abo banyonzi ababwira ko umwe ajya ku mucangamutungo undi akajya ku muyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo,

maze uwo mutetsi nawe atwara ibintu mu mufuka bitabashije kumenyekana, umuzamu w’ishuri icyarimwe n’umubyeyi uturiye ishuri barabikurikiranye babona ibyo biryo bigenda”

Abahagarariye ababyeyi basoza bagira bati”Ababyeyi barerera kuri ririya shuri bamaze kubimenya ndetse bakaba bavuga ko iki kibazo kidakemuwe mu maguru mashya batakongera gutanga umusanzu w’ifunguro bityo igikorwa cyakozwe kikaba kiri kugira uruhare mu kwangisha ababyeyi gahunda y’abanyeshuri yo gufatira ifunguro ku ishuri yashyizweho n’umukuru w’igihugu.”

Ibikubiye muri iriya raporo UMUSEKE wabajije abayivugwamo banakiri mu nshingano zabo.

Madamu Karekezi Florentine ushinzwe umutungo w’ishuri yagize ati “Ibyo bintu ntacyo mbiziho, byabazwa umuyobozi w’ishuri.”

Madamu Mutesi Claudine, umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo nawe yagize ati “Njyewe ntabwo nshinzwe ibiryo, nshinzwe amasomo, niyo nabazwa niba ikigo cyaribwe ibiryo byabazwa ababishinzwe.”

Iki kibazo si gishya ku muyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rwesero Janvier Habineza yagize ati “Amakuru narayamenye mvuye muri ‘weekend’ nje mu kazi mbibwiwe n’uhagarariye ababyeyi maze nanjye mbaza abavugwa bambwira ko ibyasohotse ari ibyabo bari bazanye atari iby’ishuri.”

Uretse Umuyobozi wa Gs Rwesero kandi n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme si ibishya kuri we, nk’urwego rukuriye bariya bose hari ibyo yabwiye UMUSEKE.

Ati“Ikibazo naracyumvise turi kugikurikirana kugirango tumenye ukuri kwabyo, twabasabye kwisobanura nibiba ngombwa turabikurikirana mu rwego rw’ubuyobozi.”

Groupe Scolaire de Rwesero iherereye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, muri iri shuri hakunze kumvikana abanyeshuri birukanwa bazira ko batatanze amafaranga yo gufata ifunguro ku ishuri rya saa sita, amakuru aturuka kuri bariya bayobozi nuko bahawe amabaruwa n’akarere abasaba gutanga ibisobanuro kubyo bakekwaho.

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here