30 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruRwanda: Umupolisi yapfuye urupfu rutunguranye

Rwanda: Umupolisi yapfuye urupfu rutunguranye

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Umupolisikazi wari wiriwe mu kazi mu Karere ka Rwamagana yari asanzwe akoreramo, yitabye Imana bitunguranye ku mugoroba, nyuma yo kujyanwa kwa muganga igitaraganya ataka umutwe.

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Nyakwigendera yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, mu gihe mu gitondo cyo kuri uwo munsi yari yiriwe mu kazi.

Amakuru avuga ko uyu mupolisikazi, yatangiye gutaka umutwe mu masaha y’umugoroba nyuma y’uko ageze mu rugo amaze gusimburwa ku kazi yari yiriweho kuri sitasiyo ya Rwamagana yari asanzwe akoraho.

Ubwo yagezwaga kwa muganga, abaganga bahise batangira kumuha ubutabazi, ndetse banamutera serumu, ariko birangira yitabye Imana.

Ni mu gihe amakuru ava mu baziranye na nyakwigendera, avuga ko ashobora kuba yazize amarozi yaba yahawe n’abamugiriraga ishyari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun wemereye ikinyamakuru Umuseke amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera, yavuze ko abakeka ibi, babiterwa no kuba yapfuye urupfu rutunguranye kuko atarwaye igihe kinini.

Yagize ati “Iyo umuntu apfuye urupfu rutunguranye nk’urwa nyakwigendera, havugwa byinshi, bityo n’ibyo kurogwa bitabura ariko ikizwi cyo ni urupfu rutunguranye.”

SP Twizeyimana Hamdun avuga ko Polisi y’u Rwanda yababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera kandi ko bihanganisha umuryango n’inshuti ze.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here