33.6 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeAmakuruRwanda:Ntibikiri ngombwa ko indagamuntu igendanwa , abana bemerewe kuzitunga

Rwanda:Ntibikiri ngombwa ko indagamuntu igendanwa , abana bemerewe kuzitunga

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yatangaje ko Leta y’u Rwanda igiye gutangiza gahunda yo gutanga indangamuntu ziri mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho buri Munyarwanda azajya ayihabwa akivuka.

Ni ingingo Minisitiri Ingabire Musoni Paula yagarutseho mu kiganiro cya The New Times kizwi nka ‘The Long Form’.

Yavuze ko iyi ndangamuntu nshya y’ikoranabuhanga izahindura gahunda yari isanzwe, aho abantu bafite imyaka 16 gusubiza hejuru ari bo bemererwaga gufata iki cyangombwa.

Ati “Indangamuntu iriho ubu ihabwa abantu bafite imyaka 16 gusubiza hejuru, ariko iy’ikoranabuhanga tuzayitanga duhereye umuntu akivuka.”

Biteganyijwe ko iyi ndangamuntu nshya uretse kugira imyirondoro ya nyirayo izaba inakubiyemo n’ibindi bimuranga nk’ibikumwe, QR Code na nimero nk’uko byari bimeze ku zisanzwe.

Minisitiri Ingabire yavuze ko gahunda yo gutangira kwandika abaturage no kubafata ibikumwe izatangira vuba, gusa ntiyatangaza itariki nyirizina.

Iyi ndangamuntu nshya izaba irimo amoko abiri, iya mbere ifatika inafite QR Code ndetse n’indi izaba iri mu buryo budafatika, aho bazajya bisaba ko umuntu afatwa ibikumwe cyangwa isura kugira ngo babone imyirondoro ye.

Biteganyijwe ko iyi gahunda yo gutanga indangamuntu nshya y’ikoranabuhanga izakoreshwamo miliyoni 40$.

Latest stories

spot_img