39.8 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeAmakuruRwanda:Twifatanyije n’umuryango mugari w’abaryamana bahuje ibitsina mu gufatwa kimwe no kurindwa ihezwa.

Rwanda:Twifatanyije n’umuryango mugari w’abaryamana bahuje ibitsina mu gufatwa kimwe no kurindwa ihezwa.

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...
spot_imgspot_img

Mu Rwanda kimwe mu bihugu bishyigikiye abaryamanana bahuje ibitsina kuri uyu munsi byashyizwe kumugaragara ubwo ku mambasade atandukanye yo muri iki gihugu hazamumuwe ibendera ry’abatinganyi , Ibi byakozwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahitamo ya munt uku bijyanye n’inzira yayoboramo imikoreshereze y’igitsina nka IDAHOBIT.

Ku cyicaro cy’ambasade ya leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda ikorera ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo ni hamwe mu hazamuwe iri bendera rishyigikira ku mugaragaro ubutinganyi.

Sibyo gusa kuko no kuri Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge naho hazauwe ibendera ry’abatinganyi rigaragara mu mabara y’umukororombya.

Ubwo hazamurwaga iri bendera , byaherekejwe n’ubutumwa n’amashusho agira ati :” Kuri uyi umunsi wa IDAHOBIT mu mwaka 2023, twazamuye ibendera ry’umukororombya mu gufasha Amahoro Human Right (Umuryango uharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina).”

Ubutumwa bwa Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, bkomeza bugira buti “Twifatanyije n’umuryango mugari w’abaryamana bahuje ibitsina mu gufatwa kimwe no kurinwa ihezwa.”

Iri bendera kandi ryazamuwe kuri Hoteli izwi nka Marriot iri mu zikomeye mu Rwanda, iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Aha ni kuri Marriot Hotel
Muri ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here