25.2 C
Africa
Donderdag, Desember 18, 2025
HomeImyidagaduroSheilah Gashumba yibajije impamvu Polisi ya Uganda ihiga abari kuri TikTok aho...

Sheilah Gashumba yibajije impamvu Polisi ya Uganda ihiga abari kuri TikTok aho guhiga abagizi ba nabi

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Sheilah Gashumba, umwe mu banyamideli n’abanyamakuru b’imyidagaduro bakunzwe cyane muri Uganda, yagaragaje umujinya n’ukutishimira imikorere ya Polisi ya Uganda, ayisaba kureka kwivanga mu makimbirane yo ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo igashyira imbaraga mu guhashya ibyaha bikomeye byugarije umutekano w’abaturage.

Ibi Sheilah yabitangaje nyuma y’uko Polisi ikorera mu mujyi wa Kampala itangaje ko yataye muri yombi Shalom Kaweesi, umunyamakuru wibanda kuri Youtube na TikTok, akanafungirwa muri Gereza ya Luzira kugeza ku wa 30 Ukuboza. Shalom akurikiranyweho gukoresha imvugo zuje ugusebanya n’urwango, bikekwa ko byari bigamije kwangiza izina rya Jennifer Nakangubi uzwi cyane nka Full Figure, umunyamideli akaba n’umunyapolitiki.

Mu butumwa bukakaye yanyujije ku rubuga rwa X, Sheilah Gashumba yibajije impamvu Polisi ihugira mu byo yise “ikinamico zo kuri TikTok na YouTube,” mu gihe igihugu gifite ibibazo bikomeye by’umutekano birimo gufata ku ngufu abana, ubwicanyi, ubujura, ihohoterwa ryo mu ngo ndetse na ruswa.

Ati: “Abanyabyaha bakomeye baragenda bisanzuye mu mujyi wa Kampala, ariko Polisi ihugira mu guta muri yombi umuntu bapfa intonganya zo kuri TikTok. Ibi ntibyumvikana.”

Sheilah yakomeje agaragaza ko Gereza ya Luzira ikwiye gufungirwamo abagizi ba nabi nyabo, aho gufungirwamo abantu bapfa amakimbirane y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ayo makosa atagakwiye gutuma inzego za Leta zivanga mu ntonganya z’abantu ku giti cyabo.

Yashimangiye ko ibyaha nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubwicanyi, ubujura n’ ruswa ari byo bikwiye gushyirwa imbere mu bikorwa bya Polisi, niba koko ishaka kugarura icyizere no kurinda umutekano w’abaturage.

Yasoje asaba Polisi ya Uganda kongera gusuzuma ibyo ishyira imbere, ikibanda ku nshingano zayo zo kurinda umutekano no gutuma igihugu gitekana, aho kwivanga mu ntambara z’amagambo zibera ku mbuga nkoranyambaga.

Sheilah Gashumba azwi nk’umunyamakuru n’umunyamideli ukunzwe cyane muri Uganda, akaba umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, ari na byo byatumye agira ijambo rikomeye mu myidagaduro no kwamamaza ibikorwa bitandukanye. Byongeye kandi, ni umukobwa wa Frank Gashumba, umwe mu bantu bafite izina rikomeye muri politiki ya Uganda.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here