Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda uri mu bagezweho mu njyana ya Dancehall, Karole Kasita, yatunguye benshi nyuma yo kuvuga ku itandukana rye ryabaye mu buryo budasanzwe, aho uwahoze amukunda yamusezeyeho amuha impano z’akataraboneka.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Karole Kasita yagarutse ku mubano wigeze kumuhuza n’umugabo w’umukire ukabije, ariko ahitamo kutatangaza amazina ye. Nubwo urukundo rwabo rwarangiye, itandukana ryabo ryaranzwe n’ubugwaneza n’impano zitari zisanzwe.
Uyu muhanzikazi yavuze ko ubwo bafataga icyemezo cyo gutandukana, uwo mugabo yamuhaye uburenganzira busesuye bwo guhitamo imwe mu modoka zihenze yari afite. Yavuze ko yinjiye muri parikingi irimo imodoka z’agaciro gakomeye zirimo Mercedes-Benz, Toyota Land Cruiser V8 (izwi nka Mpa Enkoni) n’izindi,
Ati: “Yanyeretse parikingi irimo imodoka nyinshi, ambwira nti ‘hitamo iyo ukunda.’ Sinatinze gutekereza, nahise mfata Benz ndagenda.”
Ibyo si byo byonyine byaranzwe n’iri tandukana. Karole Kasita yanongeyeho ko uwahoze amukunda yamuhaye amahitamo abiri: gusubira kuba kwa nyina mu gihe we yakwitekerezaho, cyangwa kwimukira mu nzu ye bwite, yishyuwe kandi iteguwe neza byose bikozwe na we.
Ati: “Yambwiye nti ushobora gusubira kwa mama wawe, cyangwa nkagushakira inzu, nkayishyura, nkayitunganya neza, ndetse nkanashyira amafaranga kuri konti yawe.”
Uretse inzu n’imodoka, uyu mugabo yanamwijeje ko azajya amushyiriraho amafaranga amufasha gukomeza kubaho neza, ku buryo atigeze agira icyuho mu mibereho ye ya buri munsi.
Karole Kasita yavuze ko kubera ubu bufasha n’ukwitabwaho mu buryo bwihariye, nta muntu n’umwe wigeze abona ko yari ari mu bihe bikomeye by’ihungabana ry’itandukana.
Ati: “Ni yo mpamvu nta muntu n’umwe wigeze abona ko mfite ibibazo.”
Iyi nkuru yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje gutungurwa n’ubu buryo budasanzwe bwo gutandukana, bamwe bakavuga ko ari itandukana ritandukanye n’ibisanzwe byuzuyemo amarira n’agahinda.



