Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo uzwi cyane, Jacque Maribe, yatangaje amagambo akomeye yuzuyemo intimba n’agahinda, agaragaza ububabare bukomeye ari kunyuramo nyuma yo gupfusha se.
Jacque yavuze ko kuri ubu ari mu gahinda atari yiteze, kagashegesha amarangamutima ye ku buryo atagishobora kugenzura amarira. Yavuze ko yari yaragerageje kwihanganira uru rupfu mu ibanga no mu gihe cye, ariko uko iminsi yagiye ishira, ububabare bukomeza kwiyongera.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Mutarama 2026, Jacque yagize ati: “Sinzi icyiciro cy’agahinda ndimo, ariko sinshobora guhagarika amarira.”
Yakomeje asobanura ko yari yarahisemo kubabazwa mu buryo bwe , ariko ko agahinda kamusanze mu buryo butunguranye. Ati: “Nari ngambiriye kwihanganira mu gihe cyanjye, ariko naje kunsanga bikomeye cyane.”
Jacque yavuze ko agahinda ke katagarukira ku mutima gusa, ahubwo ko kamwuzuye wese. Ati: “Buri gice cy’umubiri wanjye kirimo kubabara.”
Nubwo ari mu gahinda kenshi, Jacque agerageza kwihanganisha atekereza ko se atakibabara. Yagize ati: “Nizeye ko uri mu byishimo mu ijuru, ku buryo aya marira abaye afite icyo asobanura.”
Mu butumwa yari yaranditse mbere, Jacque Maribe yavuze ko se yari umuntu yamwubahaga cyane, amwita “isura nyakuri y’ubutungane.”
Yibajije ati: “Umuntu nk’uyu namubwira iki?”
Jacque yemeye ko ejo hazaza hatamworoheye atari kumwe na se. Ati: “Sinzi uko nzabaho ntari kumwe na we, papa.”
Yasoje agaragaza urukundo rudasanzwe yakundaga se. Yagiye ati: “Ndagukunda n’umutima wanjye wose, kandi nzi ko utari mu bubabare.”




