Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda, Spice Diana, yatunguye benshi ubwo yasangizaga abantu amakuru yihariye ku bucuti afitanye na Fik Fameica, anagaruka ku byifuzo bya nyuma bya nyina w’uyu muhanzi witabye Imana mu minsi ishize.
Ibi Spice Diana yabigarutseho mu muhango wo guherekeza nyina wa Fik Fameica wabereye i Luweero, aho yagaragaye afite agahinda kagaragaraga ku maso, asobanura ko yari afitanye umubano wihariye n’anyakwigendera bitewe n’uko yahoraga hafi y’umuhungu we.
Uyu muhanzikazi yavuze ko nyina wa Fik Fameica yamugiriraga icyizere gikomeye, ndetse kenshi yamubwiraga ko yifuza kuzabona mu hazaza h’umuhungu we afite abana n’umugore mbere y’uko apfa.
Ati: “Ndabizi, kimwe mu bintu byamubabaje cyane. Hari ubwo yambwiye mu rwenya ngo mbwire Fik mu myaka ibiri iri mbere azashake umugore.”
Muri uwo mwanya wahise usa n’ umwanya w’ urwenya ruvanze n’amarangamutima, Spice Diana aho niho yatangarije igisubizo cya Fik cyari giteye urwenya muri uwo mwanya ati: “Yarambwiye ati ‘Nkomeza kukubwira ngo nawe ubitekerezeho,’” ashimangira ko bishoboka ko Fik yashakaga ko ari we bakundana mu kugeza bashakanye.
Nubwo byari mu rwenya, Spice Diana yashimangiye ko ubucuti afitanye na Fik Fameica bukomeye kandi bushingiye ku kwizerana, avuga ko ari umwe mu nshuti ze za hafi mu ruganda rwa muzika.
Yongeyeho ko Fik ahora amwitaho, akamuhamagara kenshi amubaza uko ameze, ndetse rimwe na rimwe akava i Kampala akaza kureba ko ameze neza koko.
Spice Diana kandi yanagaragaje uruhande rw’amarangamutima mu bucuti bwabo, avuga ko Fik yamuganirizaga ku bibazo by’ubuzima bwa nyina n’agahinda yari arimo mu bihe bya nyuma by’ubuzima bwe.
Ati: “Yanyegereye kenshi ambwira uko nyina yari ameze n’ububabare yari arimo, nanjye nkagerageza kumuba hafi no kumutera imbaraga uko nshoboye.”



