27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeImyidagaduroSpice Diana yatunguye benshi atangaza ibyo nyina wa Fik Fameica yamusabye mbere...

Spice Diana yatunguye benshi atangaza ibyo nyina wa Fik Fameica yamusabye mbere y’urupfu

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda, Spice Diana, yatunguye benshi ubwo yasangizaga abantu amakuru yihariye ku bucuti afitanye na Fik Fameica, anagaruka ku byifuzo bya nyuma bya nyina w’uyu muhanzi witabye Imana mu minsi ishize.

Ibi Spice Diana yabigarutseho mu muhango wo guherekeza nyina wa Fik Fameica wabereye i Luweero, aho yagaragaye afite agahinda kagaragaraga ku maso, asobanura ko yari afitanye umubano wihariye n’anyakwigendera bitewe n’uko yahoraga hafi y’umuhungu we.

Uyu muhanzikazi yavuze ko nyina wa Fik Fameica yamugiriraga icyizere gikomeye, ndetse kenshi yamubwiraga ko yifuza kuzabona mu hazaza h’umuhungu we afite abana n’umugore mbere y’uko apfa.

Ati: “Ndabizi, kimwe mu bintu byamubabaje cyane. Hari ubwo yambwiye mu rwenya ngo mbwire Fik mu myaka ibiri iri mbere azashake umugore.”

Muri uwo mwanya wahise usa n’ umwanya w’ urwenya ruvanze n’amarangamutima, Spice Diana aho niho yatangarije igisubizo cya Fik  cyari giteye  urwenya muri uwo mwanya ati: “Yarambwiye ati ‘Nkomeza kukubwira ngo nawe ubitekerezeho,’” ashimangira ko bishoboka ko Fik yashakaga ko ari we bakundana mu kugeza bashakanye.

Nubwo byari mu rwenya, Spice Diana yashimangiye ko ubucuti afitanye na Fik Fameica bukomeye kandi bushingiye ku kwizerana, avuga ko ari umwe mu nshuti ze za hafi mu ruganda rwa muzika.

Yongeyeho ko Fik ahora amwitaho, akamuhamagara kenshi amubaza uko ameze, ndetse rimwe na rimwe akava i Kampala akaza kureba ko ameze neza koko.

Spice Diana kandi yanagaragaje uruhande rw’amarangamutima mu bucuti bwabo, avuga ko Fik yamuganirizaga ku bibazo by’ubuzima bwa nyina n’agahinda yari arimo mu bihe bya nyuma by’ubuzima bwe.

Ati: “Yanyegereye kenshi ambwira uko nyina yari ameze n’ububabare yari arimo, nanjye nkagerageza kumuba hafi no kumutera imbaraga uko nshoboye.”

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here