24.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeTagsAbasirikare

Tag: Abasirikare

spot_img

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), yatanze ubutumwa burebure ku isabukuru y’imyaka ibiri ishize...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake. AFC/M23 yavuze ko icyo gikorwa cyari kigamije kugaragaza ko rishyira imbere ubuzima n’uburenganzira bw’abasivile, aho kuba intambara zidafite iherezo.  Iri huriro rya AFC/M23 ryanahise risaba Leta y’u Burundi gukora igikorwa nk’icyo, ikemerera Abanye-Congo bahungiye ku butaka bwayo, cyane cyane abo mu duce twa Luvungi, Sange na Katogota, gutaha mu byabo mu mahoro. Abo baturage bahunze nyuma y’ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa n’imitwe bifatanyije, byagize ingaruka zikomeye ku baturage bo muri Kivu y’Amajyepfo.  AFC/M23 yanavuze ko yiteguye gutera indi ntambwe ikomeye mu kubaka icyizere n’u Burundi, irimo gushyikiriza Guverinoma ya Gitega abasirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba, ndetse no gutangaza agahenge k’uruhande rumwe. AFC/M23 yagaragaje ko izi ngamba zigamije gufasha Abanye-Congo bahungiye mu bihugu by’abaturanyi gutaha batekanye, mu cyubahiro no mu bwisanzure.  Ku bijyanye n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Burundi ikorera muri RDC, AFC/M23 yagaragaje ko itazihanganira na gato ibikorwa byayo. Iyi mitwe irimo RED-Tabara na FNL iyobowe na Jenerali Aloys Nzabampema, u Burundi buvuga ko imaze igihe ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo igamije guhungabanya umutekano wabwo.  AFC/M23 yijeje u...

Abaturage bahiye ubwoba bwinshi cyane nyuma yo kubona ibyo Burundi buheruka gukangisha u Rwanda intambara buri gukorera hafi y’umupaka

Mu minsi ishize, umwuka mubi hagati y’u Burundi n’u Rwanda warakomeye, ubwo Leta y’u Burundi yatangiraga kohereza abasirikare benshi hamwe n’intwaro ziremereye hafi y’umupaka...

Tshisekedi: “Nasanze FARDC ari igisirikare cyasenyutse, gifite abasirikare babayeho nabi”Aya magambo yongeye gukurura impaka

  Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, akomeje gutera impaka mu baturage n’abasesenguzi, nyuma yo gutangaza ko ubwo yafataga ubutegetsi yasanze...

Twirwaneho na AFC/M23 binjiye mu wundi mujyi benshi batungurwa bikomeye n’ibyakozwe na FARDC n’Ingabo z’u Burundi.

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye zizewe aravuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza, abarwanyi ba Twirwaneho bafatanyije n’ihuriro rya AFC/M23 binjiye mu...

RDC irashaka guhindura amateka y’urugamba: Hatangijwe Ikigega cyihariye cyo guteza imbere FARDC

  Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Leta yafashe icyemezo gikomeye igamije guhindura icyerekezo cy’urugamba. Mu nama...

U Burundi bwakiriye abarwanyi badasanzwe ba FDLR mu gihe umwuka mubi urushaho kwiyongera hagati yabwo n’u Rwanda

U Burundi bwakiriye abarwanyi b’umutwe wa FDLR, mu gihe umwuka mubi urushaho kwiyongera hagati yabwo n’u Rwanda, nyuma y’ibyabaye vuba aha muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).   Ibi bije nyuma y’uko ihuriro rya AFC/M23 ritangiye kwigarurira vuba ibice by’ingenzi mu kibaya cya Rusizi, birimo n’umujyi wa Uvira.  Hagati y’itariki ya 7 n’iya 10 Ukuboza 2025, abarwanyi ba FDLR babarirwa mu magana bambutse berekeza mu Burundi bari kumwe n’abasirikare bagera ku 20,000 bo mu ngabo za RDC (FARDC) n’ihuriro rya Wazalendo.   Benshi banyuze ku kiraro cy’umugezi wa Rusizi, ugabanya u Burundi na RDC, mbere yo kujyanwa mu nkambi z’igihe gito za Cishemere, Kansega, n’ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Buganda.  Muri Buganda, ingabo z’u Burundi zatanze ibiribwa n’ubundi bufasha ku basirikare bagera kuri 1,600 ba FARDC na FDLR, mu gihe bivugwa ko abarwanyi barenga 400 ba Wazalendo batahawe ubwo bufasha. Abasesenguzi bavuga ko ibi bigaragaza ubufatanye u Burundi bumaze igihe kirekire bufitanye na FDLR na FARDC.  Amakuru ya SOS Medias agaragaza ko u Burundi buri gutegura inkambi nini iri kure y’umupaka, izakira abarwanyi ba FDLR, FARDC na Wazalendo, mu gihe bategereje ubufasha bwa Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC). ICRC igira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo by’ubutabazi mu bice by’intambara, birimo guhererekanya imfungwa no gutwara abarwanyi mu mutekano basubizwa muri RDC.  Mu gihe abarwanyi ba FARDC na Wazalendo bashobora gusubira i Kinshasa cyangwa mu bindi...

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once

Must read

spot_img