18.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeTagsAmasezerano

Tag: Amasezerano

spot_img

AFC/M23 Yamaganye Ibirego Byo Kuyikoreza u Rwanda, Ihishura ikibyihishe inyuma Inahishura icyo ihuriraho n’u Rwanda

Umutwe wa AFC/M23 wongeye kugaragaza ko utishimiye ibirego bikomeje kuwushinja gukorana n’u Rwanda, uvuga ko ayo magambo ari igice cy’umugambi mugari wo kuyobya amahanga no guha ishingiro politiki ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo guheza no guhohotera igice cy’abaturage bayo.  Ibi byatangajwe nyuma y’uko AFC/M23 ifashe uduce twinshi tw’ingenzi, harimo n’umujyi wa Uvira ufatwa nk’ufite agaciro gakomeye mu bya politiki muri Kivu y’Amajyepfo.  Ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza, akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi kagaragaje impungenge zikarishye ku byerekeye ibiri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, aho ibihugu byinshi byibasiye u Rwanda birushinja gukomeza gufasha AFC/M23, nubwo u Rwanda rukomeje guhakana ibyo birego.  Ibihugu byumvikanye cyane mu kunenga u Rwanda birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi, u Burundi ndetse na Leta ya RDC ubwayo, byose bikavuga ko ifatwa rya Uvira ryateje impinduka ikomeye mu ntambara iri muri Kivu y’Amajyepfo.  Mu itangazo ryasohowe ku wa Gatandatu, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko gukomeza kwerekana uwo mutwe nk’uw’abanyamahanga cyangwa uwifashishwa n’u Rwanda ari uguhimba inkuru zitagamije ukuri, ahubwo zigamije gushyigikira Leta ya Kinshasa mu mugambi wayo wo gukandamiza no gusenya uburenganzira bw’Abanye-Congo bamwe.  Kanyuka yavuze ko iyo mvugo ishingira ku guhakana ubwenegihugu n’uburenganzira bw’Abatutsi b’Abanye-Congo n’andi moko afatwa nk’abanyamahanga, bikaba bigaragaza ko ikibazo kiriho atari icy’u Rwanda, ahubwo ari ikibazo cy’imiyoborere n’ivangura rishingiye ku moko.  Yagize ati: “Igerageza ryo kwerekana AFC/M23 nk’abanyamahanga cyangwa abakoreshwa n’u Rwanda ni uguhindura ukuri ku buryo buteye inkeke, bigaha ishingiro imvugo ya Leta ya Kinshasa igamije gusenya no guheza igice cy’abaturage bayo, bakagirwa abaturage bo ku rwego rwa kabiri.”  Uyu muvugizi yakomeje avuga ko ikintu cyonyine AFC/M23 ihuriraho n’u Rwanda ari impungenge zisangiwe zishingiye ku mateka ya Jenoside, cyane cyane ku bijyanye n’uko ingengabitekerezo yayo ikomeje kugaragara mu mitwe yitwaje intwaro ifitanye imikoranire na Leta ya Kinshasa.  AFC/M23 ivuga ko ari umuryango w’Abanye-Congo ugamije kubohora abaturage b’igihugu cyabo, wiyemeje gukemura impamvumuzi z’amakimbirane amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC, aho intwaro zisimburana ariko ibibazo nyirizina ntibikemuke.  Mu mpamvu uyu mutwe ugaragaza ko zatumye ufata intwaro, harimo imiyoborere mibi irangwa na ruswa, kwiharira ubutegetsi, no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’ifitanye isano n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.  AFC/M23 inashinja Leta ya Kinshasa gukoresha politiki y’ivangura rishingiye ku moko, aho ivuga ko Abatutsi b’Abanye-Congo, Abanyamulenge n’Abahema bashyizwe mu gatebo kamwe, bagafatwa nk’abanzi b’igihugu, bagahigwa, bakicwa cyangwa bagahatirwa guhunga.  Uyu mutwe kandi ugaragaza ko ubutegetsi bwa RDC bukomeje guhonyora uburenganzira bwa muntu, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashimutwa, bagafungwa bitemewe n’amategeko, abandi bakicwa cyangwa bagahatirwa guhungira mu mahanga.  Kanyuka yashimangiye ko abagize AFC/M23 barwanira uburenganzira bwabo bw’ibanze, by’umwihariko uburenganzira bwo kwemerwa nk’abaturage bemewe ba RDC, gutahuka kw’impunzi zimaze imyaka mu mahanga, no kurindwa Jenoside bavuga ko ikomeje gukorwa n’imitwe yitwaje intwaro ifitanye imikoranire n’ingabo za Leta.  Yavuze ko uyu mutwe wahatirijwe gufata intwaro mu rwego rwo kwirwanaho, nyuma y’uko Leta ya Kinshasa ikomeje kutubahiriza amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu bihe bitandukanye, ananenga ko ayo masezerano yakomeje kuba impapuro zidashyirwa mu bikorwa.  AFC/M23 yagaragaje impungenge zikomeye ku bitero ivuga ko bigabwa ku baturage b’abasivili, cyane cyane kuva ibiganiro bya Doha hagati yayo na Leta ya RDC byatangira, aho ivuga ko indege z’intambara n’utudege tutagira abapilote (drones) byakoreshejwe mu bitero byahitanye ubuzima bw’abaturage batari bake.  Uyu mutwe uvuga ko ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera abasivili, kandi ko amahanga acecetse cyangwa akarebera, bikongera gushimangira ko ikibazo cyo muri RDC kidafite igisubizo cya gisirikare.  Mu gusoza,...

Tshisekedi Yikomye u Rwanda Nyuma yuko umujyi wa Uvira ufashwe na AFC/M23. Igisubizo cya Perezida Kagame

Umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yatangaje ko u Rwanda ruri gukora “igitero cy’ubutabazi ku butaka bwa Congo,” nyuma y’uko AFC/M23 itangaje ko yafashe umujyi wa Uvira, umwe mu mijyi y’ingenzi yo mu burasirazuba bw’igihugu.  Uvira ni wo mujyi munini wari usigaye utagenzurwa na AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Congo. Kiwutakaza ku ruhande rwa Leta ya RDC byahinduye ishusho y’intambara imaze imyaka myinshi ihitana ubuzima bw’abaturage no kubatesha ibyabo.  Mu butumwa bwashyizwe ku mbuga X n’Ibiro bya Perezida, Tshisekedi yavuze ko iterabwoba rya AFC/M23 ari “ihonyora ry’amasezerano ya Washington” aherutse gushyirwaho umukono na we hamwe na Perezida Paul Kagame, ku bufasha bwa Perezida wa Amerika, Donald Trump.  Ni mu gihe Perezida Kagame, mu ijambo rye yavuze ko u Rwanda “rwemeye amasezerano ku bushake” ndetse ruzayubahiriza, ariko yongeraho ko “intambara zari zatangiye mbere y’uko amasezerano asinywa.”  RDC ishinja u Rwanda kohereza abasirikare, intwaro n’ubundi bifasha bwa gisirikare mu gufasha M23, ibyo u Rwanda ruhakana rukivugira ko nta bufasha na bumwe rugenera M23, ahubwo rukavuga ko ruri mu “kurinda umutekano warwo.”  Na none, u...

Fayulu avuga ko amasezerano ya Washington ari igikorwa cyateguwe na Kagame

  Mu kiganiro yagiranye na France 24 ku wa Kane tariki 11 Ukuboza, umunyepolitiki ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Fayulu Martin, yavuze ko...

Ndayishimiye anenga kutita ku bibazo bya RDC no kudakorera hamwe kw’amahanga mu miyoborere y’Afurika

  Umukuru w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yongeye kunenga uburyo amahanga akomeje kwirengagiza ikibazo cy’umutekano muke n’ibitero bikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibi yabivugiye...

Perezida Kagame yasobanuye ko u Rwanda rushaka amahoro ariko rwitegura no kurinda umutekano warwo

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko nubwo u Rwanda rushaka amahoro kandi rukomeje kuyaharanira, rukwiye no kwitegura mu gihe hagaragara ibindi...

Washington yohereje ubutumwa bukomeye ku Rwanda ku iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro na RDC

  Abagize Komite y’Ububanyi n’Amahanga ya Kongere y’Abadepite b’Amerika batangaje ubutumwa bukarishye bugenewe Leta y’u Rwanda, nyuma y’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington hagati ya Repubulika...

Igitutu cy’Ibihugu bikomeye ku Isi byihanangirije M23 na RDF bisaba ko imirwano ihita ihagarara vuba na bwangu

  Ibihugu bikomeye ku Isi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, u Buholandi, Suwede, u Busuwisi na Danemark,hamwe...

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once

Must read

spot_img