22.7 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeTagsIBITERO

Tag: IBITERO

spot_img

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), yatanze ubutumwa burebure ku isabukuru y’imyaka ibiri ishize...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake. AFC/M23 yavuze ko icyo gikorwa cyari kigamije kugaragaza ko rishyira imbere ubuzima n’uburenganzira bw’abasivile, aho kuba intambara zidafite iherezo.  Iri huriro rya AFC/M23 ryanahise risaba Leta y’u Burundi gukora igikorwa nk’icyo, ikemerera Abanye-Congo bahungiye ku butaka bwayo, cyane cyane abo mu duce twa Luvungi, Sange na Katogota, gutaha mu byabo mu mahoro. Abo baturage bahunze nyuma y’ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa n’imitwe bifatanyije, byagize ingaruka zikomeye ku baturage bo muri Kivu y’Amajyepfo.  AFC/M23 yanavuze ko yiteguye gutera indi ntambwe ikomeye mu kubaka icyizere n’u Burundi, irimo gushyikiriza Guverinoma ya Gitega abasirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba, ndetse no gutangaza agahenge k’uruhande rumwe. AFC/M23 yagaragaje ko izi ngamba zigamije gufasha Abanye-Congo bahungiye mu bihugu by’abaturanyi gutaha batekanye, mu cyubahiro no mu bwisanzure.  Ku bijyanye n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Burundi ikorera muri RDC, AFC/M23 yagaragaje ko itazihanganira na gato ibikorwa byayo. Iyi mitwe irimo RED-Tabara na FNL iyobowe na Jenerali Aloys Nzabampema, u Burundi buvuga ko imaze igihe ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo igamije guhungabanya umutekano wabwo.  AFC/M23 yijeje u...

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye imyitwarire y’ibihugu bimwe by’Iburengerazuba, abishinja guceceka no kwirengagiza ku bushotoranyi n’ibitero byo mu kirere bikomeje...

Minembwe abaturage bongeye kugira ikikango  nyuma yo kugabwaho ibitero bya Drone n’ ingabo za RDC zifatanyije n’igisirikare cy’u Burundi

  Mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abaturage bakomeje kugira ubwoba nyuma y’ibitero bya drone byagabwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi...

Igihombo gikomeye cyane u Burundi bwagize nyuma y’ifatwa rya Uvira cyatumye bukangisha u Rwanda intambara yeruye

Ifatwa ry’Umujyi wa Uvira n’ihuriro rya AFC/M23 ryabaye nk’inkuba ikubise u Burundi hagati mu nda. Si umutekano gusa wahungabanye, si icyubahiro cya gisirikare gusa...

Zateje impungenge zikomeye Leta ya RDC: Hamenyekanye inyungu zikomeye cyane AFC/M23 igiye kubona nyuma yo gufata umujyi wa Uvira.

Kuva ku wa 9 Ukuboza 2025, Umujyi wa Uvira, umwe mu mijyi ikomeye cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, waguye mu maboko y’ihuriro AFC/M23,...

RDC irashaka guhindura amateka y’urugamba: Hatangijwe Ikigega cyihariye cyo guteza imbere FARDC

  Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Leta yafashe icyemezo gikomeye igamije guhindura icyerekezo cy’urugamba. Mu nama...

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once

Must read

spot_img