U Burundi bwakiriye abarwanyi b’umutwe wa FDLR, mu gihe umwuka mubi urushaho kwiyongera hagati yabwo n’u Rwanda, nyuma y’ibyabaye vuba aha muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi bije nyuma y’uko ihuriro rya AFC/M23 ritangiye kwigarurira vuba ibice by’ingenzi mu kibaya cya Rusizi, birimo n’umujyi wa Uvira.
Hagati y’itariki ya 7 n’iya 10 Ukuboza 2025, abarwanyi ba FDLR babarirwa mu magana bambutse berekeza mu Burundi bari kumwe n’abasirikare bagera ku 20,000 bo mu ngabo za RDC (FARDC) n’ihuriro rya Wazalendo.
Benshi banyuze ku kiraro cy’umugezi wa Rusizi, ugabanya u Burundi na RDC, mbere yo kujyanwa mu nkambi z’igihe gito za Cishemere, Kansega, n’ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Buganda.
Muri Buganda, ingabo z’u Burundi zatanze ibiribwa n’ubundi bufasha ku basirikare bagera kuri 1,600 ba FARDC na FDLR, mu gihe bivugwa ko abarwanyi barenga 400 ba Wazalendo batahawe ubwo bufasha. Abasesenguzi bavuga ko ibi bigaragaza ubufatanye u Burundi bumaze igihe kirekire bufitanye na FDLR na FARDC.
Amakuru ya SOS Medias agaragaza ko u Burundi buri gutegura inkambi nini iri kure y’umupaka, izakira abarwanyi ba FDLR, FARDC na Wazalendo, mu gihe bategereje ubufasha bwa Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC). ICRC igira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo by’ubutabazi mu bice by’intambara, birimo guhererekanya imfungwa no gutwara abarwanyi mu mutekano basubizwa muri RDC.
Mu gihe abarwanyi ba FARDC na Wazalendo bashobora gusubira i Kinshasa cyangwa mu bindi...
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza, yasabye umuryango mpuzamahanga gufata ingamba zifatika zigamije gushyira igitutu kuri...
Nyuma y’imirwano ikomeye yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Burundi bwatangaje ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda, nyuma yo gutsindwa uruhenu no kwijundika ku bikorwa byo kurasa ku butaka bwabwo bivugwa ko biterwa n’u Rwanda.
Ubutegetsi bw’u Burundi, biciye ku ntumwa yabwo mu muryango w’Abibumbye i New York, bwatangaje ko bwiteguye gukoresha ingufu zose mu kurinda ubusugire bw’igihugu mu gihe ibyo bikorwa byambukiranya imbibi byakomeza.
Ambasaderi Zéphyrin Maniratanga yashimangiye ko uburenganzira bw’igihugu cye bubangamiwe n’ibitero by’intwaro ziremereye n’indege zidafite abapilote (drones), byakoreshejwe mu kurasa no gutera ubwoba abaturage.
U Burundi bwashinjije u Rwanda kutubahiriza umwanzuro wa Loni wa 2773 usaba gukura ingabo zarwo mu burasirazuba bwa RDC no...
Igihugu cy’u Burundi, biciye mu ntumwa yacyo mu Muryango w’Abibumbye i New York, cyatangaje ko gishobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda mu gihe rukomeza...
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza 2025, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zongeranye imbaraga n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo mu...