25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeTagsIturi

Tag: Ituri

spot_img

“Abatutsi Baremewe Kwicwa?”: Ubutumwa bukomeye bwa Obadioas Kavune ku mahanga n’imiryango mpuzamahanga.

Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, ijwi rikomeye ryongeye kugaruka ku bibazo by’umutekano n’uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.  Obadioas Kavune, umunyabwenge n’Umunyamulenge uzwiho kugaragaza ibitekerezo byimbitse ku mateka n’akarengane karanze ubuzima bw’Abatutsi bo muri Congo, yatanze ubutumwa bukomeye abinyujije kuri MCN, abugenera amahanga n’imiryango mpuzamahanga.  Mu magambo arimo intimba n’uburakari, Kavune yabajije ikibazo gikomeye gikomeje kwibazwa na benshi: “Ese Abatutsi bo muri Congo baremewe gupfa?” Iki kibazo ntiyagitanze nk’ikirimo amarangamutima gusa, ahubwo yagishingiye ku mateka maremare y’ubwicanyi, itotezwa n’ihohoterwa byagiye bikorwa ku Batutsi mu bihe bitandukanye, amahanga akenshi akabirebera cyangwa akabyirengagiza.  Kavune yagaragaje ko mu gihe isi ikomeza kwigira umuvugizi w’uburenganzira bwa muntu, hari abaturage bamwe bagaragaye nk’abadakorwaho, naho abandi bakemererwa gupfa ntawe ubavugiye. Yavuze ko guceceka kw’amahanga ku bikorerwa Abatutsi bo muri Congo atari impanuka, ahubwo ari ihitamo rishingiye ku nyungu za politiki n’ubukungu.  Agaruka ku mateka ya kera, Kavune yibukije ko mu 1964, mu mvururu zari ziyobowe na Pierre Mulele, Abatutsi benshi bo muri Congo bishwe, barasahurwa, abagore bafatwa ku ngufu, imiryango irasenywa, byose bikabera mu maso y’isi itigeze igira icyo ibikoraho. Ibyo byabaye intangiriro y’urugendo rurerure rw’amarira n’ubwoba.  Yongeyeho ko mu bihe byakurikiyeho, Mobutu Sese Seko, mu gushaka kongera gutegeka igihugu, yiyambaje Abatutsi mu ntambara zamufashije gusubira ku butegetsi. Ariko, nk’uko Kavune abivuga, ubwo Mobutu yari amaze gukomera, abo Batutsi bahise bongera kwirukanwa mu byabo, uburenganzira bwabo burahonyorwa, amahanga nabwo araceceka.  Kavune yagarutse cyane ku mwaka wa 1996, aho yavuze ko Abatutsi bo muri Congo bahawe amasaha make yo kuba bamaze kuva ku butaka bwabo. Ibyo byakurikiwe n’ubwicanyi ndengakamere, isahurwa n’itwikwa ry’imihana, mu gihe abaturage b’abasivili bahungaga mu mashyamba no mu misozi nta kirengera.  Mu 1998, ubwo intambara yari yongeye gufata indi ntera, Kavune yavuze ko Abatutsi bakomeje kwicirwa ahantu hatandukanye mu gihugu, harimo Kinshasa, Lubumbashi, Kalemie n’ahandi henshi. Abantu bicwaga ku manywa y’ihangu, bazira ubwoko bwabo gusa, amahanga akabyirebera nk’aho bitabaye.  Yagize ati: “Mu bihe byose Abatutsi bapfaga, amahanga yari acecetse. Ndetse no...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), yatanze ubutumwa burebure ku isabukuru y’imyaka ibiri ishize...

Imbere y’Inama y’Umutekano ya Loni, MSF yamaganye ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifatwa nk’ibisanzwe mu Burasirazuba bwa RDC

Imbere y’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye (Loni), ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, Umuryango wita ku buvuzi bwihutirwa, Médecins Sans Frontières (MSF), wagaragaje...

ADF yishe abantu bane harimo n’uruhinja rw’ amezi atatu

  Abaturage bo mu mudugudu wa Idohu, mu gace ka Bandavilemba, Chefferie ya Walese Vonkutu, Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri, bahangayikishijwe bikomeye n’iterabwoba...

Ubuzima bw’ abaturage mu kaga gakomeye_ Imirwano yongeye gukara mu kibaya cya Rusizi

  Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 06/12/2025, ibiturika bikomeye byazindukiye mu bice bya Luvungi, muri teritwari ya Uvira, intara ya Kivu...

Ibitero ku Mupaka wa Kamanyola byangije umunara w’Itumanaho, abaturage mu gihirahiro

  Amakuru ava mu Kibaya cya Rusizi akomeje kugaragaza ihungabana rikomeye mu mutekano, nyuma y’uko umunara wa Vodacom wangiritse bikomeye kubera ibisasu by’amasasu manini bivugwa...

Byakomeye: Izina «Abanationalist» riri kurikoroza mu bwoko bw’Abanyamulenge

Abanyamulenge, basanzwe ari abantu bagira amateka amwe, umuco umwe ndetse n’ubutunzi busa (économies), kubera iki izina Abanationalist rikomeje kuba agaterera nzamba mu mitwe y’ububwoko? Iyi...

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once

Must read

spot_img