Umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yatangaje ko u Rwanda ruri gukora “igitero cy’ubutabazi ku butaka bwa Congo,” nyuma y’uko AFC/M23 itangaje ko yafashe umujyi wa Uvira, umwe mu mijyi y’ingenzi yo mu burasirazuba bw’igihugu.
Uvira ni wo mujyi munini wari usigaye utagenzurwa na AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Congo. Kiwutakaza ku ruhande rwa Leta ya RDC byahinduye ishusho y’intambara imaze imyaka myinshi ihitana ubuzima bw’abaturage no kubatesha ibyabo.
Mu butumwa bwashyizwe ku mbuga X n’Ibiro bya Perezida, Tshisekedi yavuze ko iterabwoba rya AFC/M23 ari “ihonyora ry’amasezerano ya Washington” aherutse gushyirwaho umukono na we hamwe na Perezida Paul Kagame, ku bufasha bwa Perezida wa Amerika, Donald Trump.
Ni mu gihe Perezida Kagame, mu ijambo rye yavuze ko u Rwanda “rwemeye amasezerano ku bushake” ndetse ruzayubahiriza, ariko yongeraho ko “intambara zari zatangiye mbere y’uko amasezerano asinywa.”
RDC ishinja u Rwanda kohereza abasirikare, intwaro n’ubundi bifasha bwa gisirikare mu gufasha M23, ibyo u Rwanda ruhakana rukivugira ko nta bufasha na bumwe rugenera M23, ahubwo rukavuga ko ruri mu “kurinda umutekano warwo.”
Na none, u...
Mu kiganiro yagiranye na France 24 ku wa Kane tariki 11 Ukuboza, umunyepolitiki ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Fayulu Martin, yavuze ko...
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko nubwo u Rwanda rushaka amahoro kandi rukomeje kuyaharanira, rukwiye no kwitegura mu gihe hagaragara ibindi...