36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeImyidagaduroThe Ben mu byishimo bikomeye nyuma yo guhabwa umugisha na Perezida Kagame...

The Ben mu byishimo bikomeye nyuma yo guhabwa umugisha na Perezida Kagame ku gitaramo cye

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin, uzwi cyane ku izina rya The Ben, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo guhabwa umugisha na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku gitaramo cye gikomeye yise “The New Year Groove”, giteganyijwe ku wa 01 Mutarama 2026 muri BK Arena, kikazitabirwa n’abandi bahanzi barimo na Bruce Melodie.

Ku wa Mbere tariki 29 Ukuboza 2025, The Ben yagaragaye mu mashusho ari mu biganiro na Perezida Kagame, amashusho yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, ashimisha benshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda, by’umwihariko abifuza kubona Umukuru w’Igihugu yitabira iki gitaramo gitegerejwe na benshi. Ibi biganiro byabereye mu birori byabereye muri Kigali Convention Center, byari byitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bibiri.

Amakuru yizewe avuga ko The Ben yasabye Umukuru w’Igihugu kuzitabira igitaramo “The New Year Groove”, kizabera muri BK Arena ku munsi wa mbere w’umwaka mushya wa 2026. Umwe mu begereye uyu muhanzi yavuze ko nubwo hari amakuru atifuzwa gushyirwa hanze yose, Perezida Kagame yamaze guha umugisha iki gitaramo.

Yagize ati: “Yego koko, yagihaye umugisha. Birashoboka cyane ko tuzamubona muri ‘The New Year Groove’.”

The Ben ubwe yagaragaje ko yishimiye cyane guhura no kuganira n’Umukuru w’Igihugu, amufata nk’umubyeyi umuha imbaraga n’ihumure, avuga ko umutima we n’inama ze bimufasha gukomeza urugendo rwe rw’ubuzima n’umuziki, by’umwihariko mu ndirimbo ze zisakaza ubutumwa bw’icyizere n’ubuzima.

Mu minsi ishize, Mugisha Benjamin yagiranye ikiganiro na RBA, aho yatangaje ko ubutumire bwo kwitabira iki gitaramo bwahawe Perezida Kagame, ashimangira ko kumubona yitabiriye byaba ari ishema rikomeye cyane ku muziki nyarwanda no kuri we ku giti cye.

Igitaramo “The New Year Groove” kizasiga amateka, kuko ari cyo cya mbere kizahuza The Ben na Bruce Melodie ku rubyiniro rumwe, nyuma y’igihe kinini aba bombi bagereranywa mu muziki nyarwanda. Abakunzi b’umuziki bemeza ko iki gitaramo kizaba intangiriro ikomeye y’umwaka wa 2026 ku muziki nyarwanda.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here