36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeImyidagaduroThe Ben yibutse Jay Polly na Buravan, anacyeza Bruce Melodie_ Ibihe bidasanzwe...

The Ben yibutse Jay Polly na Buravan, anacyeza Bruce Melodie_ Ibihe bidasanzwe byaranze The Nu-Year Groove

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

The Ben yongeye kwerekana ko ari umwe mu bahanzi bafite ubuhanga n’ubudasa budasanzwe, nyuma yo gusiga abitabiriye igitaramo The Nu-Year Groove cyabereye muri BK Arena banyuzwe bikomeye. Ni igitaramo cyabaye mu ijoro rya tariki ya 1 Mutarama 2026, cyambukiranya umunsi kigera ku wa 2 Mutarama 2026, cyitabiriwe n’imbaga y’abakunzi b’umuziki.

Iki gitaramo cyari cyatumiwemo Bruce Melodie, mugenzi we bamaze igihe bavugwaho ubukeba mu muziki.

Dore ibintu bitanu byihariye byaranze The Ben muri iki gitaramo cyasize amateka.

1. Imyinjirire idasanzwe ku rubyiniro

Ku isaha ya saa sita n’iminota 48 z’ijoro, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yinjiye ku rubyiniro yakirwa n’urusaku rw’ibyishimo by’abafana bari bakubise buzuye BK Arena. Mbere y’uko agaragara, abashyushyarugamba barimo Anitha Pendo na Luckman Nzeyimana babanje kumutaka no kumuvuga ibigwi.

Amatara yose yo muri BK Arena yarazimye, hasigara hagaragara amashusho agaragaza The Ben yambikwa ikamba, hakurikiraho igisamagwe cyashushanyije mu buryo bujyanye n’inyamaswa akunze kwiyitirira, ibyo byakurikiwe n’urumuri rw’amatara y’amatelefoni y’abafana, bigira BK Arena ishusho idasanzwe y’ibyishimo.

2. Gucyeza Bruce Melodie wari umaze kuva ku rubyiniro

Mbere yo kwinjira mu mujyo nyir’izina wo gususurutsa imbaga, The Ben yatunguranye ashimira Bruce Melodie wari wamubanjirije ku rubyiniro. Yatangaje ko iki gitaramo ari intangiriro yo gushyira umuziki wabo ku rundi rwego binyuze mu bufatanye.

Yagize ati: “Iyi ni intangiriro yo gufata ibi bintu tukabijyana kure cyane, dufatanye, tubijyane kure.”

Aya magambo yatumye benshi basobanukirwa ko ibivugwa by’ubukeba hagati yabo byaba bigiye guhinduka amateka.

3. Kuzirikana Jay Polly na Yvan Buravan mu buryo bwakoze benshi ku mitima

The Ben yakoze ku mitima ya benshi ubwo yaririmbaga indirimbo Malaika ya nyakwigendera Yvan Buravan, mu rwego rwo kumwibuka no kumuha icyubahiro gikwiye.

Yanibukije kandi abitabiriye iki gitaramo nyakwigendera Jay Polly, aho yahamagaye P-Fla, murumuna wa Jay Polly, na Green-P wahoze mu itsinda rya Tuff Gang, baririmba indirimbo Kwicuma. By’umwihariko, The Ben yazanye abana babiri Jay Polly yasize, nk’ikimenyetso cyo kuzirikana no guha agaciro umurage we mu muziki nyarwanda.

4. Imbyino n’imyidagaduro byashyize ibintu ku rundi rwego

The Ben yatangiye aririmba indirimbo ye nshya Indabo Zange, aherekejwe n’itsinda rinini ry’ababyinnyi bambaye imyambaro itukura n’umukara, ibintu byahise bizamura umurindi w’ibyishimo.

Yakomeje gususurutsa imbaga aririmba indirimbo ze zakunzwe nka Ndi uw’i Kigali, Why, na Plenty Love. Yanifashishije itorero gakondo Inyamibwa, ryashyize umwimerere nyarwanda ku rubyiniro, bituma igitaramo kigira isura idasanzwe.

5. Kwitiza umusada w’abandi bahanzi bakomeye

Nk’uko byari byitezwe, umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda, Rema Namakula, yagaragaye ku rubyiniro afatanya na The Ben kuririmba indirimbo This Is Love, bigaragara ko abafana bari basazwe n’ibyishimo.

The Ben kandi yakiriye Chriss Eazy baririmbana Folomiana (akorana na Kevin Kade), ndetse na Tom Close baririmbana indirimbo Sibeza, bikomeza kugaragaza ko iki gitaramo cyari icy’ubufatanye n’ubumwe mu muziki.

AFROVERA.COM

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here