24.3 C
Africa
Sondag, Maart 22, 2026
HomeAmakuruTrump Asaba Ibihugu Bikomeye Gufasha Amerika Gufungura umuyoboro wa Hormuz

Trump Asaba Ibihugu Bikomeye Gufasha Amerika Gufungura umuyoboro wa Hormuz

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ibihugu bitandukanye ku isi gufasha Amerika mu gufungura umuyoboro wa Hormuz, inzira y’amazi ifite akamaro kanini kuko inyuramo igice kinini cya peteroli  byoherezwa ku isoko mpuzamahanga. Yanaburiye ko ibihugu bitazitabira bishobora guteza ibibazo ku hazaza h’ishyirahamwe rya OTAN.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ‘’Financial Times’’ ubwo yari mu ndege ya Air Force One asubira i Washington nijoro, Trump yavuze ko amaze kuvugana n’ibihugu bigera kuri birindwi ku bijyanye no gufatanya mu kurinda no gucunga umutekano w’uwo muhora.

Nubwo atatangaje amazina y’ibihugu yavuganye na byo, Trump yagaragaje ko ibihugu bigize OTAN ndetse n’ibindi bihugu bikomeye ku isi bifite inyungu mu gufungura no kurinda uwo muhora, kuko ari inzira inyuramo ibitoro byinshi bijya ku isoko ry’isi.

Kuva amakimbirane mu karere ka Middle East yakongera gukaza umurego, Iran yakomeje kuburira ko ishobora kurasa ku bwato bwose bwagerageza kunyura muri uwo muhora. Umuyoboro  wa Hormuz ni inzira inyuramo hafi 20% bya peteroli byoherezwa ku isoko mpuzamahanga, bigatuma uba umwe mu munzira ifite akamaro kanini mu bukungu bw’isi. Amakuru atandukanye avuga ko ubwato busaga 15 bumaze kuraswaho mu gihe bwageragezaga kuwunyuramo.

Trump yavuze ko ibihugu yasabye ubufasha nibititabira bishobora kugira ingaruka mbi ku hazaza h’ishyirahamwe rya OTAN. Yavuze ko Amerika imaze igihe kinini ifasha ibihugu by’i Burayi mu bibazo by’umutekano, bityo ko na byo bikwiye kugaragaza ubufatanye mu bibazo bireba inyungu rusange.

Yagize ati: “Ntabwo byari ngombwa cyane ko dufasha Ukraine kuko iri kure cyane y’Amerika, ariko twarabikoze. Ubu turareba niba na byo byadufasha mu kibazo cyo kurinda no gufungura umuhora wa Hormuz.”

Trump kandi yasabye ibihugu birimo Ubushinwa, Ubufaransa, Ubuyapani, Korea y’Epfo n’Ubwongereza kwifatanya nibindi bihugu  mpuzamahanga ugamije gufungura iyo nzira  kugira ngo ubucuruzi bwa peteroli  bukomeze kugenda neza ku rwego mpuzamahanga.

Yanaburiye Ubushinwa ko ashobora gusubika inama yari ateganyijwe kugirana na Perezida Xi Jinping niba iki gihugu kitagaragaje ubushake bwo gufasha muri iki gikorwa. Yavuze ko Ubushinwa bufite inyungu nini mu gufungurwa kuyu muyoboro , kuko ari kimwe mu bihugu bikoresha peteroli byinshi bituruka muri aka karere.

Kugeza ubu, Ubushinwa ntiburagira icyo butangaza ku magambo ya Trump cyangwa ku busabe bwe bwo kwifatanya mu gikorwa cyo gufungura inzira ya  Hormuz. Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bakomeje gukurikiranira hafi uko iki kibazo kiri kugenda, mu gihe umutekano mu karere ka afurika yo hagati  ugikomeje guteza impungenge ku rwego rw’isi.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here