35.8 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeTrump Yaburiye Bikomeye Perezida Mushya wa Venezuela, Ateguza Igitero cya Kabiri Kiruta...

Trump Yaburiye Bikomeye Perezida Mushya wa Venezuela, Ateguza Igitero cya Kabiri Kiruta Icyagabwe kuri Maduro

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gukaza umurego ku gihugu cya Venezuela, aburira Perezida mushya w’iki gihugu, Delcy Rodríguez, ko nadakurikiza ibyo Amerika imusaba azahura n’ibikomeye kurusha ibyabaye kuri Nicolas Maduro wahoze ayobora iki gihugu.

Uyu muburo watanzwe mu gihe umwuka wa politiki muri Venezuela ukomeje kuba mubi, nyuma y’uko ku wa 3 Mutarama 2026, inzego za Amerika zifashe Nicolas Maduro n’umugore we mu rugo rwabo, bakajyanwa i New York aho biteganyijwe ko bagezwa imbere y’urukiko bwa mbere ku wa 5 Mutarama.

Maduro akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ku rwego mpuzamahanga, ibyaha Amerika ivuga ko byakozwe mu gihe yari ku butegetsi, bikagira ingaruka ku mutekano w’akarere no ku nyungu za Amerika.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Atlantic, Donald Trump yavuze amagambo akomeye, agaragaza ko Delcy Rodríguez atazahabwa amahirwe menshi yo kwitwara nk’uko Maduro yabigenje.

Trump yagize ati: “Nadakora ibikwiye, azabyishyura mu buryo buremereye, ndetse kurusha Maduro.” Aya magambo yafashwe n’abasesenguzi nk’ubutumwa bweruye bwerekeza ku gukoresha imbaraga za gisirikare cyangwa iz’ubukungu.

Perezida Trump yakomeje avuga ko ubuyobozi bushya bwa Venezuela nibutemera gukorana na Amerika mu byo yise “gusubiza igihugu ku murongo,” Amerika izafata ingamba nshya zirimo igitero cya kabiri, avuga ko icyo gihugu cyari mu bihe bibi cyane mu gihe cy’ubuyobozi bwa Maduro.

Trump yavuze ko abumva ko gukuraho ubutegetsi bwa Venezuela ari ikibazo bakwiye gusobanukirwa ko uko ibintu bihagaze ubu ari byiza kurusha uko byari bimeze mbere, agaragaza ko igikorwa Amerika yakoze cyari kigamije “kubohora igihugu” aho kugihungabanya.

Ku rundi ruhande ariko, intambara ya Trump muri Venezuela ikomeje gufatwa n’abasesenguzi benshi nk’ishingiye cyane ku nyungu z’ubukungu, by’umwihariko ku mutungo kamere wa peteroli iki gihugu gifite.

Venezuela ifatwa nk’igihugu cya mbere ku Isi gifite peteroli nyinshi mu butaka, aho habarirwa utugunguru miliyari 303, nubwo byinshi muri byo bitaracukurwa. Ni mu gihe Amerika ifite utugunguru miliyari 45 gusa.

Mu mibare, Amerika icukura peteroli ingana n’utugunguru miliyoni 13,5 ku munsi, mu gihe Venezuela icukura miliyoni imwe gusa ku munsi, bigaragaza icyuho kinini mu bushobozi bwo gukoresha uwo mutungo.

Mu ikoreshwa rya peteroli, Amerika ikoresha utugunguru miliyoni 20 ku munsi, bingana na 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikenerwa ku Isi hose. Venezuela yo ikoresha utugunguru ibihumbi 325 gusa ku munsi, umubare muto cyane ugereranyije n’ubwinshi bw’umutungo ifite.

Ibi bituma bamwe mu basesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko igitutu Trump ari gushyira kuri Venezuela kigamije gufungura amarembo y’ikoreshwa rya peteroli yayo mu nyungu za Amerika, aho kuba gusa ikibazo cya demokarasi cyangwa uburenganzira bwa muntu.

Mu gihe Delcy Rodríguez akiri gushaka uko yakomeza kuyobora igihugu mu bihe bigoye, amagambo ya Trump agaragaza ko Venezuela igiye kwinjira mu kindi gice gikomeye cy’umubano wayo na Amerika, gishobora kurangira n’ingamba zikomeye kurusha izigeze gufatwa mbere.

Icyemezo cy’Amerika ku byerekeye Venezuela gikomeje gukurikirwa n’amahanga, aho benshi bibaza niba ibi bitero bishobora kongera guhungabanya Amajyaruguru ya Amerika y’Epfo, cyangwa niba bizahindura burundu icyerekezo cy’ubutegetsi bwa Caracas.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here