Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, arashinja Iran kudakurikiza ibyo impande zombi zari zumvikanyeho mu masezerano yo guhagarika imirwano. Yagaragaje ko uburyo Iran iri kugenzura urujya n’uruza rw’ibikomoka kuri peteroli binyura mu muhora wa Hormuz “bidahuye n’ibyemeranyijwe”.
Ibi bije mu gihe uwo muhora wa Strait of Hormuz, ufite akamaro kanini ku rwego mpuzamahanga, unyuramo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku isi, ukomeje kugira ibibazo. Kugeza ubu, amato make ni yo yemerewe kuwunyuramo, nubwo hari amasezerano agamije gusubiza ibintu mu buryo.
Trump yanaburiye Iran kutishyuza amafaranga amato atwara peteroli, ashimangira ko ibyo byaba ari ukwica amasezerano akiri mu biganiro.
Hagati aho, haracyari urujijo ku bijyanye n’ibikubiye muri ayo masezerano, cyane cyane ku kibazo cyo kumenya niba Lebanon iri mu biganiro byo guhagarika imirwano cyangwa itarimo. Iran yo ivuga ko irimo, mu gihe Amerika na Israel bo babihakana.
Muri uwo murongo, ibiganiro bya dipolomasi birategurwa, aho Amerika izakira ibiganiro bizahuza Israel na Lebanon mu cyumweru gitaha. Ibiganiro bigamije kugabanya umwuka mubi no gushaka amahoro arambye, harimo no kwambura intwaro umutwe wa Hezbollah.
Nubwo bimeze bityo, ibikorwa bya gisirikare bikomeje ndetse n’ukutumvikana mu bya politiki bituma hakiri impungenge ku musaruro w’ibi biganiro. Umuhora wa Hormuz ugumye kuba ingingo y’ingenzi ishobora guteza izindi mvururu, zishobora no kugira ingaruka ku bukungu bw’isi yose.



