Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ategerejwe kuri uyu wa Mbere i Kananga, umurwa mukuru w’Intara ya Kasaï Central, aho atangiza ku mugaragaro ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda n’amashuri makuru, ananasure imishinga irimo kubakwa muri iyo ntara.
Amakuru aturuka mu nzego za Leta y’icyo gihugu avuga ko uru ruzinduko rugamije gushimangira gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere n’ivugurura ry’ibikorwaremezo hirya no hino mu gihugu.
Umunyamabanga uhoraho w’ihuriro rishyigikiye Perezida (Union sacrée de la Nation), André Mbata, yatangaje ko imyiteguro yo kwakira Umukuru w’Igihugu yamaze gukorwa, ashimangira ko azatangiza umuhanda wa Kalamba–Mbuji n’Itangizwa ry’Ikigo cya Kaminuza cya Kananga cyavuguruwe.
Yagize ati: “Twamaze kugera i Kananga turi kumwe n’abadepite batowe muri Kasaï Central kugira ngo dutegure neza uko Perezida azakirwa. Aje gutangiza umuhanda wa Kalamba–Mbuji no gufungura ku mugaragaro Kaminuza ya Kananga, imwe muri kaminuza nyinshi zimaze kubakwa kuva yafata ubutegetsi.”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, John Banza, na we yavuze ko Perezida Tshisekedi ari mu rugamba rukomeye rwo kubaka igihugu, ashimangira ko ibikorwa remezo biri gushyirwa mu bikorwa mu ntara zose 26 za RDC.Ati: “Perezida ari mu rugamba rwo kubaka igihugu. Arimo gusura no gukurikirana imishinga yatangijwe mu ntara zitandukanye, harimo n’iyi ya Kasaï Central, yahuye n’ibibazo bikomeye by’isuri.”
Yakomeje avuga ko nubwo igihugu gihanganye n’intambara, Guverinoma izakomeza gutangiza amashuri makuru mashya, aho yavuze ko mu mwaka utaha hazafungurwa kaminuza ya 20 yubatswe ku butegetsi bwa Tshisekedi.
Depite uhagarariye Kananga mu Nteko Ishinga Amategeko, John Kabeya, yasabye abaturage kwitabira ku bwinshi ibikorwa byo kwakira Perezida, avuga ko akwiye gushimirwa ibikorwa by’iterambere amaze kugeza kuri iyo ntara.
Ati: “Perezida Tshisekedi akwiye gushimirwa n’abaturage bose ku bikorwa by’iterambere byagejejwe kuri Kasaï Central. Kumwakira neza ni ikimenyetso cy’ishimwe n’inkunga tumuha.”
Kaminuza ya Kananga ivuguruwe mu rwego rwa gahunda ya Leta yo kubaka no gusana amashuri makuru hirya no hino mu gihugu. Ni iya kabiri igezweho yubatswe mu gace ka Grand Kasaï, nyuma ya Kaminuza ya Leta ya Mbuji-Mayi (UOM) yatashywe ku mugaragaro mu Ukwakira k’umwaka ushize.



