24.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruTshisekedi: “Nasanze FARDC ari igisirikare cyasenyutse, gifite abasirikare babayeho nabi”Aya magambo yongeye...

Tshisekedi: “Nasanze FARDC ari igisirikare cyasenyutse, gifite abasirikare babayeho nabi”Aya magambo yongeye gukurura impaka

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, akomeje gutera impaka mu baturage n’abasesenguzi, nyuma yo gutangaza ko ubwo yafataga ubutegetsi yasanze igihugu gifite igisirikare kidafite ubushobozi n’imiterere ikwiye, asobanura ko FARDC yari “igisirikare cya ntaho nikora”.

Ibi yabivugiye ku wa Gatandatu ushize, mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rusaga 3,000 rwari rwahuriye muri Gymnase ya Stade Tata Raphaël i Kinshasa. Muri uwo muhango, Tshisekedi yagarutse ku mbogamizi nyinshi zibuza RDC gutera imbere, ashimangira ko zimwe muri zo ziterwa n’Abanye-Congo ubwabo.

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero rw’umwanda ukunze kugaragara mu mujyi wa Kinshasa, awufata nk’ikimenyetso cy’imiyoborere mibi n’uburangare mu kwita ku gihugu. Yanashinje abaturage kudakunda igihugu cyabo uko bikwiye, cyane cyane kubera ruswa yashinze imizi mu nzego zitandukanye.

Ati: “Abanye-Congo ubwabo ni bo bangiza imbaraga zose zishyirwa mu kubaka amahoro n’iterambere by’iki gihugu. Ruswa uyisanga mu nzego zose. Iyo unyereje amafaranga yagenewe uburezi, uba wishe ahazaza h’igihugu; iyo unyereje ay’ubuvuzi, uba ushyize abaturage mu byago.”

Agaruka ku ngabo z’igihugu, Tshisekedi yavuze ko ubwo yageraga ku butegetsi yasanze FARDC iri mu mibereho mibi cyane, itita ku basirikare bayo by’umwihariko abo ku rwego rwo hasi.

Ati: “Igihe nageraga ku buyobozi, nasanze igisirikare kigizwe n’abantu babayeho mu buzima bugoye, bamwe badafite kivurira. Mbivuga nta buryarya: nagiriraga icyubahiro gikomeye abasirikare bacu, cyane cyane abo ku rwego rwo hasi, boherezwaga ku rugamba badafite amafunguro, badafite umushahara, badafite amasasu n’ubuyobozi buboneye, ariko bagasabwa gukora ibitangaza.”

Yongeyeho ko, n’ubwo ibyo bibazo byari bikomeye, hari igihe abo basirikare bagiraga ubutwari bagasohoza inshingano zabo uko bishoboka.

Perezida wa RDC yavuze ko ari yo mpamvu akigera ku butegetsi yahaye umwihariko kunoza imibereho y’abasirikare n’imiryango yabo.

Ati: “Nagerageje uko nshoboye kose kunoza imibereho yabo, nubwo nzi ko hakiri byinshi byo gukora, cyane cyane mu kwita ku bagore n’abana babo. Intego yari isobanutse: kubafasha kwitangira byimazeyo inshingano zabo zo kurinda igihugu.”

Aya magambo ya Tshisekedi yongeye gukurura impaka, cyane ko mu bihe byashize yigeze gutangaza ko FARDC yasanze ifite inzego zubakitse neza, bikaba bitandukanye n’uko ayivuga ubu.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here