Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, akomeje gutera impaka mu baturage n’abasesenguzi, nyuma yo gutangaza ko ubwo yafataga ubutegetsi yasanze igihugu gifite igisirikare kidafite ubushobozi n’imiterere ikwiye, asobanura ko FARDC yari “igisirikare cya ntaho nikora”.
Ibi yabivugiye ku wa Gatandatu ushize, mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rusaga 3,000 rwari rwahuriye muri Gymnase ya Stade Tata Raphaël i Kinshasa. Muri uwo muhango, Tshisekedi yagarutse ku mbogamizi nyinshi zibuza RDC gutera imbere, ashimangira ko zimwe muri zo ziterwa n’Abanye-Congo ubwabo.
Umukuru w’Igihugu yatanze urugero rw’umwanda ukunze kugaragara mu mujyi wa Kinshasa, awufata nk’ikimenyetso cy’imiyoborere mibi n’uburangare mu kwita ku gihugu. Yanashinje abaturage kudakunda igihugu cyabo uko bikwiye, cyane cyane kubera ruswa yashinze imizi mu nzego zitandukanye.
📰 Also Read This:
Ati: “Abanye-Congo ubwabo ni bo bangiza imbaraga zose zishyirwa mu kubaka amahoro n’iterambere by’iki gihugu. Ruswa uyisanga mu nzego zose. Iyo unyereje amafaranga yagenewe uburezi, uba wishe ahazaza h’igihugu; iyo unyereje ay’ubuvuzi, uba ushyize abaturage mu byago.”
Agaruka ku ngabo z’igihugu, Tshisekedi yavuze ko ubwo yageraga ku butegetsi yasanze FARDC iri mu mibereho mibi cyane, itita ku basirikare bayo by’umwihariko abo ku rwego rwo hasi.
Ati: “Igihe nageraga ku buyobozi, nasanze igisirikare kigizwe n’abantu babayeho mu buzima bugoye, bamwe badafite kivurira. Mbivuga nta buryarya: nagiriraga icyubahiro gikomeye abasirikare bacu, cyane cyane abo ku rwego rwo hasi, boherezwaga ku rugamba badafite amafunguro, badafite umushahara, badafite amasasu n’ubuyobozi buboneye, ariko bagasabwa gukora ibitangaza.”
Yongeyeho ko, n’ubwo ibyo bibazo byari bikomeye, hari igihe abo basirikare bagiraga ubutwari bagasohoza inshingano zabo uko bishoboka.
Perezida wa RDC yavuze ko ari yo mpamvu akigera ku butegetsi yahaye umwihariko kunoza imibereho y’abasirikare n’imiryango yabo.
Ati: “Nagerageje uko nshoboye kose kunoza imibereho yabo, nubwo nzi ko hakiri byinshi byo gukora, cyane cyane mu kwita ku bagore n’abana babo. Intego yari isobanutse: kubafasha kwitangira byimazeyo inshingano zabo zo kurinda igihugu.”
Aya magambo ya Tshisekedi yongeye gukurura impaka, cyane ko mu bihe byashize yigeze gutangaza ko FARDC yasanze ifite inzego zubakitse neza, bikaba bitandukanye n’uko ayivuga ubu.



