Hazamutse umwuka mubi cyane mu buyobozi bukuru bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’amagambo Minisitiri w’Ubuhinzi no kwihaza mu Biribwa, Muhindo Nzangi Butondo, aherutse gutangaza anenga bikomeye igisirikare cya RDC n’inzego z’ubutasi. Aya magambo yateje impaka ndende mu gihugu, anafatwa nk’ashobora gushyira mu kaga isura ya Leta n’umutekano w’igihugu.
Aya magambo yatumye Perezida Félix Antoine Tshisekedi afatanya na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa, bongera gushyira ku murongo abayobozi ba Leta, bibutsa ko itangazamakuru rya guverinoma rigomba kugendera ku mabwiriza akakaye kandi agenzuwe neza, cyane cyane mu bihe igihugu kirimo intambara n’ibibazo bikomeye by’umutekano.
Mu Nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Gatanu tariki ya 8 Mutarama 2026, Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa yibukije abagize guverinoma ko hari amabwiriza ya Perezida ategeka uko abayobozi ba Leta bagomba kuvuga ku karubanda. Yashimangiye ko amagambo yose atangazwa n’abayobozi akwiye kuba yizewe, ateguye neza kandi ajyanye n’icyerekezo cya Leta.
Yagize ati: “Ubutumwa bwa Leta ntibukwiye gutangwa mu buryo bwihuse cyangwa butateguwe, by’umwihariko iyo burebana n’igisirikare, umutekano w’igihugu, ubumwe bw’abaturage n’imibanire mpuzamahanga.” Yongeyeho ko kurenga kuri ayo mabwiriza bidashobora kwihanganirwa na gato.
Judith Suminwa yasobanuye ko buri jambo rijyanye n’izo ngingo rikomeye rigomba kubanza kuganirwaho mu nzego zibishinzwe, rikagenzurwa na Minisitiri w’Itangazamakuru ku bufatanye n’ibiro bya Perezida na Minisitiri w’Intebe, hagamijwe gutuma imyanzuro ya Leta igira umurongo umwe kandi wirinda ingaruka mbi ku mutekano n’isura y’igihugu.
Minisitiri w’Intebe yanagaragaje ko Perezida Tshisekedi yamaze gutanga gasopo ikomeye ku bagize guverinoma batubahiriza ayo mabwiriza mashya y’itumanaho, ashimangira ko guverinoma idashobora kwemera amagambo ashobora gutesha agaciro inzego z’igihugu mu gihe zirwana ku mirongo y’imbere.
Aya mabwiriza mashya aje akurikira amagambo Minisitiri Muhindo Nzangi Butondo yatangaje ku wa 5 Mutarama 2026 mu kiganiro yagiranye na YouTube channel “Bosolo na Politik”, aho yavuze ko imwe mu mpamvu Leta ya RDC itsindwa mu ntambara ari “intambara y’itangazamakuru,” anagaragaza ko hari aho FARDC ihunga bitewe n’amakuru atangazwa ku mbuga nkoranyambaga.
Muhindo yatanze urugero ku byabereye i Uvira, aho yavuze ko hari abayobozi batangaje ko umujyi wafashwe n’ihuriro AFC/M23 mu gihe ingabo z’uwo mutwe zari zikiri kure, bituma ingabo za Leta zihunga umujyi zidahuye n’umwanzi.
Ibi byafashwe n’abasesenguzi benshi nk’amagambo akomeretsa morale y’igisirikare no guha imbaraga abo Leta ihanganye na bo.
Abakurikirana politiki ya RDC bagaragaza ko aya makimbirane agaragaza ikibazo kimaze igihe mu itumanaho rya Leta, aho amagambo atagenzuwe atangazwa n’abayobozi ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’icyizere cy’abaturage.
Perezida Tshisekedi asa n’uwahisemo gufata ingamba zikomeye zo guhosha ayo makosa mbere y’uko arushaho gukomerera igihugu.




