Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremara, yashinje Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, kugura abanyamahanga n’abanyapolitiki bo mu karere no hanze y’Afurika kugira ngo bamufashe mu bikorwa avuga ko bifite isura ya Jenoside bikorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
Rutaremara yatangaje ibi ku wa 9 Mutarama 2026, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho yagarutse ku mateka n’imikorere y’abo yise ba mpatsibihugu, avuga ko bagize uruhare mu gusenya ibihugu byinshi, by’umwihariko ibiri muri Afurika, bitwaje imvugo y’ubwigenge n’ubufasha mpuzamahanga.
Uyu munyapolitiki yavuze ko mu bihe byashize, iyo abaturage basobanukiwe imigambi ya ba mpatsibihugu bakayirwanya, abo banyamahanga bafataga icyemezo cyo kugura bamwe muri bagenzi babo, harimo abanyapolitiki n’abayobozi b’inzego zitandukanye, kugira ngo babafashe gukomeza gutegekesha igitugu no kurwanya amajwi abahinyuza.
Yakomeje avuga ko n’Abanyafurika bamwe, by’umwihariko abo yise “abagizi ba nabi,” basigaye bagura abategetsi bo mu Burengerazuba bw’Isi n’abayobozi bo mu karere kugira ngo babashyigikire mu migambi mibi igamije kuguma ku butegetsi cyangwa guhishira ibyaha bikorerwa abaturage. Ati: “Ntibitangaje, amafaranga ntacyo adakora.”
Rutaremara yashinje ku mugaragaro Perezida Tshisekedi kuba yaraguze abo banyamahanga n’abayobozi bo mu karere ka Afurika, akavuga ko bamufasha mu bikorwa bikorerwa mu Burasirazuba bwa RDC, byo kwibasira abaturage b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, abifata nk’ibikorwa bifite isura ya Jenoside.
Mu gihe kimaze igihe, uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwa n’umutekano muke ukabije, aho ingabo za Leta (FARDC), imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ndetse n’umutwe wa FDLR wafatiwe ibihano mpuzamahanga, bivugwa ko bigaba ibitero ku baturage b’abasivili, birimo ibitero by’indege z’intambara, drones n’imbunda ziremereye.
Raporo zitandukanye z’abaturage n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu zikomeje kugaragaza ko ibi bitero byibanda cyane ku bice bituwe n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, aho abaturage benshi bahunga ingo zabo, abandi bakicwa cyangwa bagakorerwa ihohoterwa rikabije, mu gihe ubutabera budakora.
Rutaremara yanenze kandi uruhare rwa Leta y’u Burundi, avuga ko ishyigikira ku mugaragaro ibi bikorwa binyuze mu kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yagiranye na Leta ya Tshisekedi mu 2022. Izi ngabo z’u Burundi zivugwa ko zigira uruhare mu bikorwa bya gisirikare bihitana abasivili.
Ku rundi ruhande, u Bubiligi na bwo bwakomeje kuvugwaho kuba bufasha ingabo za RDC mu buryo butaziguye, binyuze mu kubaha ibikoresho bya gisirikare no kohereza abatoza abasirikare, nubwo bivugwa ko ibi bikorwa bikorwa mu ibanga, mu rwego rwo kwirinda kunengwa ku rwego mpuzamahanga.
Ibi birego bya Rutaremara byiyongereye ku magambo n’impungenge zimaze igihe zitangwa n’abanyapolitiki, impuguke mu by’umutekano n’imiryango itandukanye, basaba ko umuryango mpuzamahanga wakwirinda guceceka ku bibera mu Burasirazuba bwa RDC, ahubwo hakabaho iperereza ryigenga ku byaha bikomeje kuvugwa.




