31.2 C
Africa
Maandag, Desember 15, 2025
HomePolitike“Tugomba kujya muri Congo” - Perezida Trump yatamaje Tshisekedi anahishura icyo Amerika...

“Tugomba kujya muri Congo” – Perezida Trump yatamaje Tshisekedi anahishura icyo Amerika ishaka muri RDC

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi yasabye ubufasha bwihariye Amerika, harimo n’uko Abanyamerika bakwinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugira ngo haboneke uburyo bwo guhagarika intambara imaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bw’igihugu. 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Mu ijambo rye ryibanze ku bukungu bwa Amerika n’icyerekezo cy’inganda zikora imodoka z’amashanyarazi, Trump yavuze ko igihugu cye kiri gushaka kongera ubushobozi bwo gukora bateri, bituma kibona ko amabuye y’agaciro ya Congo ari ingenzi kurusha ikindi gihe cyose. 

Trump yagize ati: “Tugomba kujya muri Congo, tukayatwara u Bushinwa. Ariko mu by’ukuri, nahagaritse intambara ya Congo n’u Rwanda. Barambwiye ngo ‘turabasaba muze, mutware amabuye yacu’, kandi ni byo tuzakora.” 

Ibi byatangajwe mu gihe Leta ya Kinsahasa imaze igihe isaba Amerika gufasha FARDC mu kurwanya umutwe wa AFC/M23, ndetse ikifuza kongera kubaka inzego zayo z’umutekano. 

Guhera muri Gashyantare 2025, intumwa nyinshi za RDC zimaze kugirira uruzinduko muri Amerika zishaka ubufasha bwa politiki n’ubwa gisirikare. 

Trump yashyize ahagaragara ko Amerika iri kurushanwa n’u Bushinwa mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi. Mu buryo bwihariye, yavuze ko u Bushinwa ari bwo bwigaruriye isoko rinini ry’amabuye y’agaciro ya RDC, bityo ko Amerika igomba kubusimbura. 

Tariki ya 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahoro n’ubufatanye mu mutekano n’ubukungu, ategerejweho gushyira iherezo ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.  

Aya masezerano arimo ingingo z’ubufatanye mu bucukuzi, itunganywa n’icuruzwa ry’amabuye y’agaciro, abashoramari b’Abanyamerika bakaba ari bamwe mu bazagira ijambo rikomeye. 

Nubwo Trump yahakanye ko intambara yacogoye kubera uruhare rwe, ibikorwa bya gisirikare byo mu Burasirazuba bwa RDC bikomeje kwiyongera. Uvira, Bukavu na Goma bikomeje kugenzurwa na AFC/M23, mu gihe abaturage barenga 500 000 bamaze guhunga imirwano mu cyumweru kimwe, nk’uko OCHA ibivuga. 

Ibi bisobanuro bya Trump bikomeje kuvugisha benshi, kuko byerekana uko intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC ishobora gufatwa n’ibihugu bikomeye nk’ahantu h’inyungu z’ubucukuzi aho kuba ikibazo cy’umutekano w’abaturage. 

Abasesengura politiki yo mu karere bavuga ko aya magambo ya Trump agaragaza ko amahoro ashobora gushingira ku nyungu z’ubukungu bw’amahanga, aho RDC, u Rwanda n’akarere kose kagaragara nk’isoko rinini ry’amabuye akenewe ku isi yose. 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here