24.4 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitike“Turi muri Congo ariko bavuga ko twatahutse”: Abasirikare b’u Burundi bari muri...

“Turi muri Congo ariko bavuga ko twatahutse”: Abasirikare b’u Burundi bari muri RDC baraburira ku mugambi mubisha w’ibyo Leta ishaka ko bakora

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu gihe ubutegetsi bw’u Burundi bukomeje gutangaza ku mugaragaro ko bwacyuye ingabo zabwo zari zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru aturuka imbere mu gisirikare agaragaza isura itandukanye n’iyo leta ishaka kugaragaza.

Abasirikare b’u Burundi bakiri ku butaka bwa RDC baravuga ko batigeze bacyurwa bose, ndetse ko hari imigambi mishya ibashyira mu bihe bikomeye kurushaho, irimo no kongera kubohereza ku rugamba bambaye impuzankano y’igisirikare cya FARDC.

Umwe mu basirikare b’u Burundi uri mu gihugu cya Congo, yabwiye impirimbanyi Pacifique Nininahazwe ko amagambo aherutse gutangazwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo, avuga ko ingabo zose zari muri Kivu y’Amajyepfo zamaze gutaha, atari ukuri.

Uyu musirikare avuga ko nubwo hari batayo nyinshi zacyuwe, hari izigikomeje kuba muri RDC, cyane cyane mu mujyi wa Baraka, aho avuga ko hari batayo eshatu zitarataha.

Yasobanuye ko ibyo leta y’u Burundi ivuga bijyanye no kubahiriza amasezerano ya Washington atandukanye n’ibiri kubera ku rugamba.

Nk’uko abivuga, abasirikare bacyuwe ni abari bari mu bice byari byarigaruriwe n’ihuriro AFC/M23. Ku bwe, si uko u Burundi bwahisemo kuva muri RDC ku bushake, ahubwo byatewe n’uko imirwano yari yakaze cyane.

Uyu musirikare yagaragaje ko nubwo hari abatari bake batekereza ko imirwano yahagaze, by’umwihariko nyuma y’uko M23 ivuze ko yavuye mu mujyi wa Uvira, ukuri ari uko urugamba rukomeje mu bice byinshi. Yemeza ko M23 igenzura uduce twose turi ku mupaka w’u Burundi mu kibaya cya Ruzizi, aho yirukanye ingabo z’u Burundi, bityo bigatuma izo ngabo zitakigira aho zinyura mu buryo bworoshye.

Ku bijyanye n’uko ingabo z’u Burundi zigihagaze, uyu musirikare avuga ko i Baraka hari batayo TAFOC ya 11 iri ahitwa Gatanga, batayo ya 29 iri ahitwa Tujenge, na batayo ya 16 iri ahitwa Lweba. Izi batayo zose zigize Brigade imwe ifite icyicaro gikuru mu mujyi wa Baraka. Ariko uko imirwano igenda yegera uduce izi ngabo ziherereyemo, ni ko ubwoba n’impungenge byiyongera.

Uyu musirikare avuga ko mu gihe imirwano yakomeza gukaza umurego, inzira zose zihuza izo ngabo n’igihugu cy’u Burundi zishobora gufungwa. Ibi byatuma abasirikare bari i Kalemie bahura n’ibibazo bikomeye, kuko inzira yo ku butaka cyangwa mu mazi yaba itagikora, hakaba hasigaye inzira yo mu kirere gusa. Yibutsa ko kugera muri utu duce byasabaga kwambuka ikiyaga Tanganyika hifashishijwe ubwato buva i Rumonge, ibintu byatangiye kugorana cyane.

Ikibabaje kurushaho kuri we na bagenzi be, nk’uko abivuga, ni umugambi uriho wo kongera kubohereza ku rugamba bambaye impuzankano y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Avuga ko aya makuru yayumvise nk’inkuru mbi cyane, cyane cyane ko byigeze no kubaho mbere mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bikaba byarateje umujinya n’agahinda mu basirikare benshi.

Uyu musirikare agaragaza ko kubona umusirikare w’u Burundi apfa yambaye ibendera rya RDC ari ikintu cyatesheje agaciro ubwitange n’indahiro aba yararahiriye igihugu cye.

Avuga ko n’iyo umusirikare w’u Burundi yapfa yambaye umwambaro wa FARDC, RDC itamuha icyubahiro nk’umusirikare wayo, bityo bikaba ari nko gupfira ubusa. Ku bwe, umusirikare w’u Burundi yarahiriye kurwanira igihugu cye n’ibendera ryacyo, atari iry’ikindi gihugu.

Yemeza ko ibi byose bigaragaza ko abategetsi b’u Burundi bari kugerageza guhisha ko igihugu kigifite ingabo muri RDC, bagashaka kwerekana ku ruhando mpuzamahanga ko u Burundi butakiri mu ntambara yo muri Congo. Ariko mu by’ukuri, abasirikare bari ku rugamba ari bo bakomeje gutanga ubuhamya bw’uko ibintu bihagaze mu buryo butandukanye n’ubwo bitangazwa.

Uyu musirikare ananenga Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, akibaza impamvu akomeje kohereza ingabo mu ntambara bigaragara ko umwanzi bahanganye abarusha imbaraga, ubuhanga n’ibikoresho. Ku bwe, ntibyumvikana uko Brigade imwe yakomeza kurwana mu gihe izindi ngabo zacyuwe, bigatuma abasigaye bumva ko bahejwe n’ubuyobozi bwabo.

Mu magambo ye asoza, uyu musirikare agaragaza intimba ikomeye iri mu mitima ya benshi mu basirikare b’u Burundi bakiri muri RDC. Avuga ko bumva ntawe ubazirikana, ko bataye icyizere cy’impamvu barimo gupfa, kandi ko batakibona icyo barwanira.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here