Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye zizewe aravuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza, abarwanyi ba Twirwaneho bafatanyije n’ihuriro rya AFC/M23 binjiye mu mujyi wa Kipupu, ufatwa nk’umurwa mukuru w’Umurenge wa Itombwe, uherereye mu misozi ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nta mirwano ibaye.
Kipupu iri muri Gurupoma ya Bashimukindje 1, agace gafite amateka akomeye mu bijyanye n’umutekano n’imibanire y’amoko, cyane cyane mu kibaya cy’imisozi ya Itombwe imaze imyaka myinshi igaragaramo imvururu zishingiye ku ntambara n’ubwumvikane buke bwa politiki n’umutekano.
Nk’uko byatangajwe na ACTUALITE.CD, imirongo y’abarwanyi binjiye muri uyu mujyi yagaragaye ku manywa iturutse mu gace ka Mikenge, aho Twirwaneho imaze igihe igaragaza imbaraga mu kugenzura umutekano w’abaturage baho.
Abaturage n’abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi bavuga ko kuza kw’abasirikare ba AFC/M23 na Twirwaneho kwabaye mu buryo butunguranye, cyane ko nta mirwano yabaye.
📰 Also Read This:
Umwe mu bakozi bo mu bitaro bikuru bya Itombwe yabwiye ACTUALITE.CD ati: “Twatunguwe no kubona izo mbaraga zifite intwaro zikomeye zigeze hano i Kipupu ahagana saa sita. Abaturage benshi bahise bahungira mu bihuru kubera ubwoba, ariko icyadutangaje ni uko nta sasu na rimwe ryarashwe, nta n’icyangiritse. Kuri ubu, ni bo bagenzura umujyi.”
kwinjira muri Kipupu bije nyuma y’iminsi mike Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo, barimo Ingabo z’u Burundi, batangiye kuva mu bice bitandukanye by’iyi misozi, harimo n’umujyi wa Uvira, wafashwe na AFC/M23.
Kuva ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza, amakuru ava mu baturage aravuga ko imidugudu myinshi yo mu misozi ya Mwenga yatangiye gushiramo abantu, nyuma y’uko abasirikare ba Leta bahavuye, abaturage bagahitamo guhunga bitinya imvururu, kwihorera, cyangwa intambara ishobora kwaduka.
Kugeza ubu, umuyobozi w’umudugudu wa Kipupu ntiyashoboye kuboneka kugira ngo agire icyo atangaza kuri aya makuru, ibintu byiyongera ku rujijo ruri mu buyobozi bw’ibanze mu gace ka Itombwe.
Icyakora, abaturage benshi bavuga ko n’ubwo bahunze mu masaha ya mbere, hari icyizere cy’uko umutekano n’ituze bishobora kugaruka mu mujyi, bitewe n’uko kwinjira kw’izi mbaraga byabaye mu mahoro, bitandukanye n’ibyabaye mu yindi mijyi yafashwe mu bihe byashize.
Kwinjira kwa Twirwaneho ifatanyije na AFC/M23 i Kipupu bifatwa nk’indi ntambwe ikomeye mu kwagura ibice byo mu majyepfo ya Kivu igenzura, cyane cyane mu misozi ya Itombwe ifite akamaro kanini ku rwego rwa gisirikare no kubohora inzira zihuza Mwenga, Fizi na Uvira.
Abakurikirana ibibera muri aka karere bavuga ko uko ibintu bihagaze ubu byerekana impinduka zikomeye mu buryo intambara yo mu burasirazuba bwa Congo iri kugenda ifata indi ntera, aho imijyi imwe ifatwa nta mirwano ibaye, bigaragaza ihungabana rikomeye mu nzego z’umutekano za Leta.






