Mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari kakomeje kuvugwa umwuka mubi wa politiki n’umutekano, aho amakuru aturuka mu Burundi aragaragaza ko ubutegetsi bw’iki gihugu bwateguye imyigaragambyo igamije kwibasira u Rwanda, izabera imbere ya za ambasade z’ibihugu bitandukanye. Iyi myigaragambyo iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza, ikaba ivugwaho ko yateguwe n’abayoboke b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.
Amakuru aturuka ahantu hatandukanye avuga ko imyiteguro y’iyo myigaragambyo yamaze gushyirwamo imbaraga, aho abayitabira bazigaragambiriza imbere ya Ambasade zirimo iz’u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa n’u Bubiligi. Ibi bihugu bifatwa nk’ibifite uruhare rukomeye mu biganiro mpuzamahanga n’amasezerano ya Washington, agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abategura iyo myigaragambyo barateganya gushinja u Rwanda “kwica amasezerano ya Washington”, amasezerano yashyizweho umukono muri Kamena uyu mwaka, agamije guhagarika imirwano no gushyiraho inzira ya politiki iganisha ku mahoro arambye. Ibi birego byongeye kuzamura impaka ndende ku nyungu za politiki buri gihugu gifite, ndetse n’uruhare rwabyo mu ntambara imaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.
Isesengura ry’abakurikirana politiki y’akarere rivuga ko iyi myigaragambyo ishobora kuba ifitanye isano n’umubano wihariye uri hagati ya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, na Félix Antoine Tshisekedi wa RDC.
📰 Also Read This:
Amakuru amwe agaragaza ko u Burundi bushaka kwigaragaza nk’igihugu gishyigikiye Kinshasa mu buryo bugaragara, cyane cyane mu gihe Tshisekedi akomeje gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu cye.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko u Burundi butubahiriza umwanzuro w’amasezerano ya Washington, by’umwihariko mu bijyanye no guhagarika ibikorwa bya gisirikare bihurijwe hamwe n’ingabo za RDC n’abandi bafatanyabikorwa babo.
Kigali ivuga ko aho kuba umuhuza w’amahoro, u Burundi bwahisemo kwinjira mu ntambara mu buryo buziguye, ibintu binyuranyije n’ibyemejwe mu masezerano mpuzamahanga.
Ingabo z’u Burundi kandi zikomeje gukorana n’ingabo za RDC mu bikorwa bya gisirikare bigamije kwibasira AFC/M23, nubwo amasezerano ya Washington ateganya ko imirwano igomba guhagarara burundu.
Ibi bikorwa bivugwa ko bikomeje no mu gihe abakuru b’ibihugu, barimo Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi, bemeranyije ku mugaragaro gushyigikira ayo masezerano ku wa 4 Ukuboza.
Ikindi gikomeje gutera impungenge ni amakuru avuga ko u Burundi bwahinduye ikibuga cy’indege cyabwo ikibuga gikoreshwa nk’ibirindiro by’ingabo za RDC. Iki kibuga bivugwa ko gikoreshwa mu kugaba ibitero byo mu kirere, gutwara intwaro n’amasasu ajyanwa ku rugamba rwo mu Burasirazuba bwa RDC, bigatuma u Burundi bugaragara nk’igihugu kiri mu ntambara mu buryo bweruye, aho kuba umuhuza w’amahoro.
Byongeye kandi, hari ibivugwa ku bufatanye buri hagati y’ingabo z’u Burundi n’umutwe wa FDLR, uzwiho kuba ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amakuru atandukanye avuga ko hari abarwanyi ba FDLR bacumbikiwe ku butaka bw’u Burundi, mu gihe amasezerano ya Washington ashimangira ko uyu mutwe ugomba gusenywa burundu kandi ntugire igihugu na kimwe kiwuha ubufasha.





