36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikeU Burundi Bwemeje ko Ingabo Zabwo Zikiri muri RDC, Amakuru Mashya Agaragaza...

U Burundi Bwemeje ko Ingabo Zabwo Zikiri muri RDC, Amakuru Mashya Agaragaza Imigambi Mibisha mu Burasirazuba bwa Congo

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi ryemeje ku mugaragaro ko iki gihugu kitaracyura ingabo zacyo zoherejwe kurwana mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rinyomoza amakuru yari amaze iminsi avugwa ko izo ngabo zatashye nyuma yo gutsindwa mu mirwano yabereye mu mujyi wa Uvira.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Réverien Ndikuriyo, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026, aho yavuze amagambo agaragaza neza ko u Burundi bukomeje kwifatanya na Leta ya Kinshasa mu ntambara irimo kubera mu burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati: “Dufite amasezerano atwemerera kujya gutabara muri Congo, turi nk’abanye-Congo. Ingabo z’u Burundi ziracyariyo.”

Aya magambo aje akuraho urujijo ku byari byatangajwe mu minsi ishize, byavugaga ko nyuma y’aho ihuriro AFC/M23 rifashe Umujyi wa Uvira, ingabo z’u Burundi zari zahise zicyurwa mu gihugu cyazo kubera igihombo zikomeye zari zagize ku rugamba.

Nubwo ubuyobozi bwa CNDD-FDD buvuga ko ingabo z’u Burundi zigihari, amakuru atandukanye yizewe yavugaga ko hagati ya tariki ya 16 n’iya 17 Ukuboza 2025, ingabo nyinshi z’u Burundi zatashye zinyuze mu kiyaga cya Tanganyika, ahanini zivuye mu mujyi wa Uvira no mu nkengero zawo.

Icyo gihe, abasesenguzi ba gisirikare bavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ihuriro AFC/M23 ritsinze imirwano ikomeye, bigatuma ihuriro ry’ingabo za RDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro bikorana rihungabana bikomeye.

Ariko, amakuru mashya avuga ko u Burundi butigeze bucyura ingabo zose, ahubwo hari batayo eshatu zikiri mu mujyi wa Baraka, muri Teritwari ya Fizi, ahafatwa nk’ahantu h’ingenzi mu rwego rwa gisirikare n’ubwikorezi bwo mu kiyaga cya Tanganyika.

Ikirenzeho, amakuru akomeje guhwihwiswa mu nzego z’umutekano avuga ko u Burundi bushobora kohereza izindi ngabo mu burasirazuba bwa RDC, ariko zambaye impuzankano y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), mu rwego rwo kugabanya igitutu cya dipolomasi n’amahanga.

Ibi byiyongeraho ku byo ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga byagiye bishinja u Burundi, birimo kwivanga mu ntambara ya RDC mu buryo bunyuranyije n’amahame mpuzamahanga, nubwo Bujumbura ihora ivuga ko ifite amasezerano yemewe na Kinshasa ayemerera gutabara.

Kuba CNDD-FDD yemeje ku mugaragaro ko ingabo z’u Burundi zigihari muri RDC, byongera impungenge ku mutekano w’akarere kose k’ibiyaga bigari, cyane cyane ko iyi ntambara imaze kwinjizwamo ibihugu byinshi birimo u Burundi, u Rwanda (rushinjwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa), ndetse n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye.

Abasesenguzi bavuga ko kudakurayo ingabo z’amahanga bishobora gutuma intambara irushaho gukara, bigashyira mu kaga abasivile, cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho imijyi nka Uvira, Baraka na Fizi ikomeje kuba isibaniro ry’imirwano.

Ku rundi ruhande, ihuriro AFC/M23 rimaze iminsi rivuga ko kuba ingabo z’amahanga zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa ari ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwa RDC butagishoboye kwirwanaho bwonyine, kandi ko ibyo byerekana impamvu nyamukuru yo gukomeza urugamba bavuga ko ari urwo kurengera abaturage no guhindura imiyoborere ya Congo.

Mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje guhakana ibimenyetso bitandukanye, amagambo ya Réverien Ndikuriyo atumye ukuri ku ruhare rw’u Burundi muri iyi ntambara kurushaho gusobanuka, igitegerejwe akaba ari ukureba uko amahanga n’imiryango mpuzamahanga biri busubize.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here