Kongera manda y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) byongeye gukurura impaka ndende mu Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano, aho u Bushinwa bwagaragaje impungenge z’uko ubu butumwa bushobora gukoreshwa mu nyungu za politiki aho kwibanda ku nshingano zabwo z’ingenzi zo kubungabunga amahoro n’umutekano.
Ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kongereye manda ya MONUSCO igihe cy’umwaka umwe, mu mwanzuro wateguwe n’u Bufaransa, ugamije guha izi ngabo ububasha bwo gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa ry’imirwano rishobora kugerwaho mu burasirazuba bwa RDC. Iyi manda nshya yasimbuye iya mbere yagombaga kurangira ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025.
Uyu mwanzuro wafashwe mu gihe umutekano mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo ugikomeje kuba ikibazo gikomeye, aho imirwano ihanganishije Ingabo za Leta ya RDC, imitwe yitwaje intwaro irimo AFC/M23, Wazalendo n’abandi, ikomeje guteza impunzi, guhungabanya imibereho y’abaturage no gushyira mu kaga amahoro y’akarere k’ibiyaga bigari.
Mu gihe Akanama ka Loni gategereje raporo irambuye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, iteganyijwe gutangwa bitarenze muri Werurwe 2026, u Bushinwa bwagaragaje ko bwifuza ko iyi raporo izashingira ku by’ukuri biri ku butaka (terrain), aho imirwano n’ihungabana ry’umutekano bikomeje guhindagurika uko iminsi igenda.
Ambasaderi Sun Lei, uhagarariye u Bushinwa muri Loni, yavuze ko igihugu cye gishyigikiye ko raporo ya António Guterres iba ingirakamaro, ifatika kandi ihujwe n’icyemezo gishya kigenga manda ya MONUSCO, by’umwihariko icyemezo nimero 2808. Yavuze ko atari ngombwa gutanga inama zidashobora gushyirwa mu bikorwa mu buzima busanzwe bwo ku rugamba.
Mu ijambo rye, Ambasaderi Sun Lei yashimangiye ko umwanzuro w’Akanama ka Loni usaba Umunyamabanga Mukuru gutanga ibitekerezo by’uko MONUSCO yafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa ry’imirwano, ugomba gusobanurwa neza, hagashyirwaho imbibi zisobanutse z’inshingano z’izi ngabo.
Yasabye kandi ko uruhare rwa MONUSCO rusobanurwa ku buryo budasiga icyuho gishobora gukoreshwa nabi, agaragaza ko kutagira ibisobanuro bihagije bishobora gutuma izi ngabo zivanwa ku murongo w’inshingano zazo z’ingenzi zo kubungabunga amahoro.
U Bushinwa bwongeye gushimangira ko bushyigikiye byimazeyo ubusugire n’ubwigenge bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buvuga ko manda nshya ya MONUSCO igomba kujyana n’impinduka ziri kuba ku rugamba.
Ku bwabwo, inshingano z’izi ngabo ntizigomba kuguma mu nyandiko gusa, ahubwo zigomba guhuza n’ukuri kw’imirwano, ihindagurika ry’imitwe yitwaje intwaro n’ingaruka ku baturage b’abasivili.
Ambasaderi Sun Lei yagize ati: “Inshingano za MONUSCO zigomba guhuzwa n’uko ibintu bigenda bihinduka ku butaka, hagamijwe kwirinda ko amakimbirane asubira inyuma no kubungabunga amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC ndetse no mu karere kose.”
Yakomeje ashimangira ko u Bushinwa bushyigikiye imihate ya Leta ya RDC yo kugarura ubutegetsi n’imiyoborere mu bice bigenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro, kandi ko MONUSCO igomba kugira uruhare rufasha izi ngamba aho kuzibangamira.
Ariko kandi, ku rundi ruhande, u Bushinwa bwagaragaje impungenge zikomeye ku ikoreshwa rya MONUSCO mu nyungu za politiki z’ibihugu bimwe cyangwa amatsinda afite inyungu zidasobanutse.
Ambasaderi Sun Lei yahamagariye Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kurinda ubwigenge bwa MONUSCO, kuyigira ubutumwa butabogamye kandi bwubahiriza amahame remezo agenga kubungabunga amahoro.
Ati: “Dushyigikiye MONUSCO mu nshingano zayo zo gushyigikira inzira y’amahoro muri DRC. Ariko nta gihugu na kimwe, gishingiye ku nyungu zacyo bwite, gikwiye kuyihuza na gahunda zacyo za politiki.”
Aya magambo y’u Bushinwa agaragaza umwuka uri mu Kanama ka Loni, aho ibihugu bimwe bishaka ko MONUSCO igira uruhare rurenze urwo kubungabunga amahoro gusa, mu gihe ibindi, birimo u Bushinwa, bishimangira ko iyi ari inzira ishobora kurushaho gukongeza amakimbirane aho kuyazimya.



