Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amasezerano yasinyiwe i Washington D.C hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ashobora gutuma u Rwanda rujya mu mushinga w’umuhanda wa gari ya moshi uzava ku cyambu cya Lobito muri Angola.
Ku wa 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, bifashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya masezerano azafasha kandi mu bikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi no gucyura impunzi.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko aya masezerano arimo ingingo z’ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo ibikorwaremezo, ingufu, ubucukuzi n’itunganywa ry’amabuye y’agaciro, ubuzima, kubungabunga pariki z’ibirunga, n’urwego rw’ubukerarugendo.
📰 Also Read This:
Mu bijyanye n’ibikorwaremezo, u Rwanda na RDC biteganya kongera imbaraga mu kubaka urugomero rwa Rusizi III ruzatanga megawatt 206 z’amashanyarazi, rucanire abaturage barenga ibihumbi 300. Uru rugomero rutegekwa kuzuzura mu 2030, rufite igishoro cya miliyoni 800 z’amadolari y’Amerika.
Ku bijyanye n’amabuye y’agaciro, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibihugu byombi bizajya bitunganya amabuye y’agaciro aho kuyacukura gusa, kugira ngo inyungu izagerweho n’abaturage b’akarere.
Ati: “Dufite amabuye menshi mu karere, ariko dukwiye gutera indi ntambwe yo kubishyira mu rwego rw’inganda, bikazazanira abaturage bo mu karere inyungu.”
Ikindi kandi, ibihugu byombi bizafatanya gukura no gutunganya Gaz Méthane mu Kiyaga cya Kivu, bayikoreshe mu gukora amashanyarazi.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imihanda izubakwa, ibikorwaremezo by’ubwikorezi bizongerwa, kandi ko umuhanda wa gari ya moshi uzava kuri Lobito ushobora kugera no mu Rwanda hashingiwe kuri aya masezerano.
Amerika ni yo izaba umuterankunga mukuru w’uyu mushinga wa gari ya moshi, uzanyura Angola, RDC, Zambia na Tanzania. Byitezwe ko, igihe uzuzura, abashoramari bazawufashisha mu gutwara ibirimo amabuye y’agaciro.
Minisitiri yavuze ko uyu muhanda wa gari ya moshi ushobora guhuzwa n’indi mirongo iva Mombasa na Dar es Salaam, ukanyura mu Rwanda no mu Burundi, ugakomereza muri RDC.
Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko aya masezerano azafasha mu guhanga amahirwe menshi y’ubukungu, kwirinda amakimbirane, no guteza imbere amahoro arambye mu karere.






