22.7 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruU Rwanda na RDC bahurije hamwe imishinga y’ibikorwaremezo, harimo gari ya moshi

U Rwanda na RDC bahurije hamwe imishinga y’ibikorwaremezo, harimo gari ya moshi

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amasezerano yasinyiwe i Washington D.C hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ashobora gutuma u Rwanda rujya mu mushinga w’umuhanda wa gari ya moshi uzava ku cyambu cya Lobito muri Angola.

Ku wa 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, bifashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya masezerano azafasha kandi mu bikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi no gucyura impunzi.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko aya masezerano arimo ingingo z’ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo ibikorwaremezo, ingufu, ubucukuzi n’itunganywa ry’amabuye y’agaciro, ubuzima, kubungabunga pariki z’ibirunga, n’urwego rw’ubukerarugendo.

Mu bijyanye n’ibikorwaremezo, u Rwanda na RDC biteganya kongera imbaraga mu kubaka urugomero rwa Rusizi III ruzatanga megawatt 206 z’amashanyarazi, rucanire abaturage barenga ibihumbi 300. Uru rugomero rutegekwa kuzuzura mu 2030, rufite igishoro cya miliyoni 800 z’amadolari y’Amerika.

Ku bijyanye n’amabuye y’agaciro, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibihugu byombi bizajya bitunganya amabuye y’agaciro aho kuyacukura gusa, kugira ngo inyungu izagerweho n’abaturage b’akarere.

Ati: “Dufite amabuye menshi mu karere, ariko dukwiye gutera indi ntambwe yo kubishyira mu rwego rw’inganda, bikazazanira abaturage bo mu karere inyungu.”

Ikindi kandi, ibihugu byombi bizafatanya gukura no gutunganya Gaz Méthane mu Kiyaga cya Kivu, bayikoreshe mu gukora amashanyarazi.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imihanda izubakwa, ibikorwaremezo by’ubwikorezi bizongerwa, kandi ko umuhanda wa gari ya moshi uzava kuri Lobito ushobora kugera no mu Rwanda hashingiwe kuri aya masezerano.

Amerika ni yo izaba umuterankunga mukuru w’uyu mushinga wa gari ya moshi, uzanyura Angola, RDC, Zambia na Tanzania. Byitezwe ko, igihe uzuzura, abashoramari bazawufashisha mu gutwara ibirimo amabuye y’agaciro.

Minisitiri yavuze ko uyu muhanda wa gari ya moshi ushobora guhuzwa n’indi mirongo iva Mombasa na Dar es Salaam, ukanyura mu Rwanda no mu Burundi, ugakomereza muri RDC.

Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko aya masezerano azafasha mu guhanga amahirwe menshi y’ubukungu, kwirinda amakimbirane, no guteza imbere amahoro arambye mu karere.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here