Ikibazo cy’itandukana rya Somalia n’Intara ya Somaliland cyongeye kuzamura impaka zikomeye ku rwego mpuzamahanga, nyuma y’aho Leta ya Israel itangaje ko yemeye Somaliland nk’igihugu cyigenga.
Iki cyemezo cyahise gituma ibihugu byinshi bya Afurika bifata imyanya igaragaza aho bihagaze, birimo u Rwanda n’u Burundi, byombi byagaragaje ko bidashyigikiye na gato gucikamo ibice kwa Somalia.
Mu itangazo ryashyizwe hanze mu ijoro ryo ku wa 28 Ukuboza 2025, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ishyigikiye ubumwe bwa Somalia, igasaba ko ikibazo cya Somaliland gikemurwa mu nzira y’amahoro hubahirijwe amategeko mpuzamahanga.
U Rwanda rwagaragaje ko ruhagaze ku murongo umwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
EAC, Somalia ibarizwamo, yatangaje ko yemera Repubulika ya Somalia nk’igihugu kimwe gifite ubusugire bwacyo bwemewe n’amategeko, kandi gifite imbibi zashyizweho ubwo cyabonaga ubwigenge. Uyu muryango wasabye amahanga yose kubaha ayo mahame no kwirinda ibyemezo bishobora guhungabanya ituze ry’Ihembe rya Afurika.
U Burundi na bwo bwagaragaje umwanya wabwo, bushimangira ko bushyigikiye ubumwe bwa Somalia kandi bukamagana icyemezo cya Israel.
Abayobozi b’u Burundi bagaragaje ko gucikamo ibice kw’igihugu cya Somalia byaba ari icyemezo cyabangamira umutekano w’akarere kose, cyane cyane mu gihe Ihembe rya Afurika rikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke n’iterabwoba.
Izi mpinduka zose zatewe ahanini n’itangazo rya Leta ya Israel ryo ku wa 26 Ukuboza 2025, aho Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga batangaje ko Israel yemeye Somaliland nk’igihugu cyigenga.
Israel yavuze ko icyo cyemezo kigamije gufungura inzira y’ubufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ubukungu.
Nyuma y’iryo tangazo, Benjamin Netanyahu yahamagaye Perezida wa Somaliland, Dr. Abdirahman Mohamed Abdalla, amushimira imiyoborere ye no gushyira imbere umutekano n’amahoro. Yanasabye Perezida wa Somaliland kuzagirira uruzinduko muri Israel mu bihe biri imbere.
Ku ruhande rwa Somaliland, Perezida Abdalla yatangaje ko uwo munsi ari uw’amateka, avuga ko ari bwo ku nshuro ya mbere igihugu cyo ku rwego mpuzamahanga cyemeye ku mugaragaro ko Somaliland ari igihugu cyigenga. Yavuze ko iyo ntambwe ishimangira ko Somaliland yujuje ibisabwa byose kugira ngo yemerwe nk’igihugu.
Somalia yo yahise yamagana icyo cyemezo cya Israel, ivuga ko ari uguhonyora ubusugire bwayo no kutubahiriza amategeko mpuzamahanga. Guverinoma ya Somalia yasobanuye ko n’ubwo Somaliland imaze imyaka irenga 30 ifite inzego ziyobora, itigeze ivaho mu rwego rw’amategeko nk’igice cy’igihugu cya Somalia.
Leta ya Somalia yanaburiye amahanga ko kwemera Somaliland byashyira mu kaga umutekano w’Ihembe rya Afurika, bikaba byanatera n’andi matsinda yo muri Somalia gushaka kwitandukanya n’igihugu. Yasabye abaturage bayo gukomeza kunga ubumwe no kurengera ubwigenge bw’igihugu.
Somaliland iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Somalia, ifite ubuso bwa kilometero kare 176.120 n’abaturage barenga miliyoni esheshatu. N’ubwo ubu ifite inzego ziyobora, amateka yayo agaragaza ko yigeze kuba koloni y’Abongereza, mu gihe igice cy’amajyepfo cya Somalia cyakolonijwe n’Abataliyani.
Mu 1960, ibyo bice byombi byafashe icyemezo cyo kwihuza bigashyiraho Repubulika ya Somalia. Icyakora, uwo mwanzuro ntiwatinze kuvamo ibibazo bya politiki n’ubukungu, bituma abaturage ba Somaliland batangira kugaragaza ko basigaye bahezwa mu miyoborere n’iterambere.
U Rwanda n’u Burundi byombi byagaragaje ko, n’ubwo bubaha amateka n’ibitekerezo bitandukanye by’abaturage, ibisubizo by’iki kibazo bidakwiye kuboneka binyuze mu gucamo igihugu ibice, ahubwo bikwiye kuboneka binyuze mu biganiro bya politiki n’inzira z’amahoro.
Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano mwiza na Somalia, by’umwihariko mu nzego z’umutekano. U Rwanda rufitanye na Somalia amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’icuruzwa ry’abantu.
Hari kandi ubufatanye mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro nto mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhanahana amakuru hagati ya Polisi no guteza imbere amahugurwa n’ubushobozi bw’inzego z’umutekano.
Ku Rwanda n’u Burundi, guhagarara ku ruhande rwa Somalia ni ikimenyetso cy’uko bikomeje gushyigikira amahame ya Afurika ashingiye ku bumwe, ubusugire bw’ibihugu no gukemura amakimbirane mu nzira y’amahoro, mu nyungu z’umutekano n’ituze by’akarere kose.



