31.2 C
Africa
Maandag, Desember 15, 2025
HomePolitikeU Rwanda ruranenga umuryango mpuzamahanga kwirengagiza umutekano warwo n’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge

U Rwanda ruranenga umuryango mpuzamahanga kwirengagiza umutekano warwo n’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge

Date:

Related stories

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

U Rwanda rwanenze umuryango mpuzamahanga ku kuba utarigeze witaho impungenge z’umutekano w’u Rwanda, zirimo iterabwoba rikomeje guterwa n’umutwe wa FDLR n’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge batuye mu gice cya Minembwe, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi byatangajwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ngoga Martin, ku wa 12 Ukuboza 2025, ubwo Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kaganiraga ku mirwano imaze iminsi ihanganishije AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC mu bice by’ikibaya cya Rusizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ambasaderi Ngoga yavuze ko iyo mirwano yaturutse ku kurenga ku gahenge kw’ingabo za RDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abacanshuro, ashimangira ko Leta ya RDC yari yaragaragaje ko izarenga kuri ayo masezerano, bitandukanye n’ibyo yemereye mu biganiro by’amahoro byabereye i Doha muri Qatar.

Yakomeje asobanura ko kuva mu 2017, ingabo za RDC zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Mai-Mai zagabye ibitero byibasira Abanyamulenge batuye muri Minembwe, ku buryo kugeza ubu hamaze gusenywa nibura 85% by’imidugudu yabo.

Ambasaderi Ngoga kandi yagaragaje ko ingabo za RDC, iz’u Burundi n’imitwe ya Mai-Mai bimaze igihe bifunze inzira Abanyamulenge banyuragamo bajya ku masoko, bigamije kubashyira mu buzima bugoye burimo inzara n’ubukene bukabije.

Yavuze ko muri uyu mwaka, ibitero by’indege na drones byagabwe ku midugudu y’Abanyamulenge n’inkambi bahungiyemo, cyane cyane mu gace ka Mikenke, byiyongereye ku buryo bugaragara, ariko umuryango mpuzamahanga ukaba warabimenyeshejwe ntabwo wagize icyo ukora.

Ati: “Hagati ya Werurwe n’Ukuboza uyu mwaka, honyine hagabwe ibitero 15 by’indege, ariko nta n’umwe ubivuga. Twabigaragaje inshuro nyinshi muri aka kanama, ariko nta cyigeze gifatwa.”

Yibajije niba Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano koko katigeze kimenyekana n’iki kibazo cyangwa se niba karafashe icyemezo cyo kutakitaho, asaba ko hagarukwa ku mateka n’imiterere y’ikibazo cya Kivu y’Amajyepfo mbere y’imirwano iheruka.

Ambasaderi Ngoga yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye ihame ryo kubahiriza ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu, ariko asaba amahanga kwemera ko umutwe wa FDLR ufashwa na Leta ya RDC, bityo ukaba ubangamiye umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda.

Yavuze ko ibimenyetso by’ubu bufatanye bidashidikanywaho, kandi ko n’imyanzuro myinshi y’Akanama ka Loni isaba isenywa rya FDLR, ariko ntishyirwe mu bikorwa. Ati: “Ukuri kudashidikanywaho ni uko Leta ya RDC imaze imyaka irenga 30 ifasha FDLR. Uyu mutwe ntiwangiriza umutekano w’u Rwanda gusa, ahubwo unabangamira ubuzima n’ituze by’Abanyarwanda.”

Yongeyeho ko nubwo umuryango mpuzamahanga ushobora kwirengagiza umutekano w’u Rwanda n’ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bidakwiye ko abo bantu bashinjwa ibyaha mu gihe bari kwirwanaho.

Ambasaderi Ngoga yibukije ko ku wa 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, anashimangira ko impande zombi zemeye gukomeza gushyigikira ibiganiro by’amahoro bihuza Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23.

Yasoje avuga ko ibisubizo birambye by’amakimbirane yo mu karere bizaturuka mu biganiro bya politiki, ariko ko bisaba ubushake n’ubwitange bw’impande zose bireba kugira ngo amahoro arambye agerweho.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here