33.6 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeAmakuruU Rwanda rurashinja RDC kudashyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington

U Rwanda rurashinja RDC kudashyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

 

 

U Rwanda rwatangaje ko rufite impungenge zikomeye ku bushake bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwo kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Washington, nyuma y’uko iki gihugu gikomeje ibikorwa byo kurenga ku gahenge cyari cyiyemeje kubahiriza.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko RDC ikomeje gukoresha imvugo n’ibikorwa bidahura n’amasezerano yashyiriweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije kugarura amahoro no guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu.

Aya masezerano ya Washington akurikiye amahame y’amahoro yemejwe i Doha ku wa 15 Ugushyingo 2025 hagati ya RDC n’ihuriro AFC/M23, aho impande zombi zemeranyije guhagarika imirwano no gusubizaho inzego za Leta mu Burasirazuba bwa Congo mu byiciro, ku bufatanye bwa Leta n’AFC/M23.

Muri ayo mahame harimo:

Gusubizaho inzego za Leta n’imitangire ya serivisi mu Burasirazuba bwa RDC binyuze mu bwumvikane hagati ya Leta na AFC/M23.

Gufata ingamba z’agateganyo z’umutekano zigamije kurengera abaturage no kubungabunga ituze mu duce twari mu mirwano.

Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo mahame i Doha, ihuriro ry’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, n’imitwe bafatanya irimo Wazalendo na FDLR, ryakomeje ibikorwa byo gutera AFC/M23 mu duce dutandukanye, ibyo u Rwanda ruvuga ko ari ugusubiza inyuma amasezerano yose yo guhagarika imirwano.

Ku wa 9 Ukuboza 2025, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yashyize ubutumwa kuri X bushinja u Rwanda kurenga ku masezerano ya Washington, avuga ko ingabo z’u Rwanda zagabye ibitero muri Kamanyola no mu bice byegereye Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Yolande Makolo yahise amusubiza ko ibyo avuga ari ibinyoma, ashimangira ko RDC ari yo iri kurenga ku masezerano:

Yagize ati: “Ibinyoma byawe birahagije. RDC ntiyabasha kugenzura agahenge mu gihe muri kurenga ku gahenge kandi mudafite ubushake bwo kubahiriza amasezerano ya Washington mwashyizeho umukono.”

RDC yasinyiye ayo masezerano ya Washington mu gihe imirwano yari igeze ahakomeye , ndetse AFC/M23 yari imaze kwinjira no kugera mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo,nyuma yo gushyiraho umukono kw’ayo masezerano, AFC/M23 yakomeje gufata ibindi bice byinshi mu ntambara ihanganyemo na FARDC n’ingabo z’u Burundi, izo ikomeje gutsinda ku mirongo myinshi y’ urugamba.

 

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko RDC ikomeje gukoresha imvugo n’ibikorwa bidahura n’amasezerano yashyiriweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025
Patrick Muyaya, yashyize ubutumwa kuri X bushinja u Rwanda kurenga ku masezerano ya Washington.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here