Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yahakanye byeruye ibirego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bivuga ko u Rwanda rwarashe ku butaka bwayo binyuze mu kibaya cya Bugarama, avuga ko ibyo bitagira ishingiro kuko abaturage bahungiye mu Rwanda batashoboraga kwerekeza aho ibisasu byakomokaga.
Ibi birego byatangiye gukwizwa nyuma y’uko imirwano muri Kivu y’Amajyepfo yongeye gukara, igihe ihuriro rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR ryari rimaze gutakaza ibice birimo Kamanyola n’utundi duce. Nyuma y’ibi byatakara, bamwe mu bayobozi ba RDC n’u Burundi batangaje ko u Rwanda ari rwo ruri kurasa muri Congo—imvugo Minisitiri Nduhungirehe yise ikinyoma cyambaye ubusa.
U Rwanda ruvuga ko ahubwo ibisasu byakomotse ku butaka bw’u Burundi bigera ku baturage ba Kamanyola, bigateza umutekano muke n’urujijo mu baturage. Byanatumye Abanye-Congo barenga 1100 bahungira mu Rwanda mu minsi itatu gusa, banyuze ku mupaka wa Bugarama mu Karere ka Rusizi.
📰 Also Read This:
Mu kiganiro Minisitiri Nduhungirehe yagiranye na RBA, yasobanuye ko nta ibisasu byaturukaga i Bugarama mu gihe ari ho impunzi zerekezaga kugira ngo zibone ubuhungiro. Ati:“Ibyo kuvuga ko ibisasu byaturutse i Bugarama ntabwo ari byo. Ibisasu byaturutse i Burundi bikibasira abaturage ba Kamanyola. Ni yo mpamvu hari impunzi zirenga 1000 zahungiye iwacu. None se bari guhungira aho ibisasu bituruka? Wenda urebe aho bari muri Nyarushishi.”
Yibukije ko nyuma y’uko AFC/M23 ifashe Goma na Bukavu habaye ibiganiro byemeza ko imirwano ihagarara, hakabaho no kureka imvugo zishotorana. Ariko u Burundi na RDC ngo byakomeje ibikorwa byo gushotora mu gihe cyagombaga kuba icya politiki yo kurwanya ubukana bw’intambara.
Kugeza ubu, AFC/M23 yatangaje ko yafashe umujyi wa Uvira ndetse isaba abaturage gutaha, ivuga ko irimo gukora mu rwego rwo kugarura umutekano mu bice byari bimaze igihe mu bibazo.




