18.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomePolitikeU Rwanda rwahakanye ibyo kurasa RDC Nduhungirehe abaza impamvu abaturage bahungiye Bugarama

U Rwanda rwahakanye ibyo kurasa RDC Nduhungirehe abaza impamvu abaturage bahungiye Bugarama

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yahakanye byeruye ibirego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bivuga ko u Rwanda rwarashe ku butaka bwayo binyuze mu kibaya cya Bugarama, avuga ko ibyo bitagira ishingiro kuko abaturage bahungiye mu Rwanda batashoboraga kwerekeza aho ibisasu byakomokaga.

Ibi birego byatangiye gukwizwa nyuma y’uko imirwano muri Kivu y’Amajyepfo yongeye gukara, igihe ihuriro rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR ryari rimaze gutakaza ibice birimo Kamanyola n’utundi duce. Nyuma y’ibi byatakara, bamwe mu bayobozi ba RDC n’u Burundi batangaje ko u Rwanda ari rwo ruri kurasa muri Congo—imvugo Minisitiri Nduhungirehe yise ikinyoma cyambaye ubusa.

U Rwanda ruvuga ko ahubwo ibisasu byakomotse ku butaka bw’u Burundi bigera ku baturage ba Kamanyola, bigateza umutekano muke n’urujijo mu baturage. Byanatumye Abanye-Congo barenga 1100 bahungira mu Rwanda mu minsi itatu gusa, banyuze ku mupaka wa Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Mu kiganiro Minisitiri Nduhungirehe yagiranye na RBA, yasobanuye ko nta ibisasu byaturukaga i Bugarama mu gihe ari ho impunzi zerekezaga kugira ngo zibone ubuhungiro. Ati:“Ibyo kuvuga ko ibisasu byaturutse i Bugarama ntabwo ari byo. Ibisasu byaturutse i Burundi bikibasira abaturage ba Kamanyola. Ni yo mpamvu hari impunzi zirenga 1000 zahungiye iwacu. None se bari guhungira aho ibisasu bituruka? Wenda urebe aho bari muri Nyarushishi.”

Yibukije ko nyuma y’uko AFC/M23 ifashe Goma na Bukavu habaye ibiganiro byemeza ko imirwano ihagarara, hakabaho no kureka imvugo zishotorana. Ariko u Burundi na RDC ngo byakomeje ibikorwa byo gushotora mu gihe cyagombaga kuba icya politiki yo kurwanya ubukana bw’intambara.

Kugeza ubu, AFC/M23 yatangaje ko yafashe umujyi wa Uvira ndetse isaba abaturage gutaha, ivuga ko irimo gukora mu rwego rwo kugarura umutekano mu bice byari bimaze igihe mu bibazo.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here